Gitifu w’Umurenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu, bivugwa ko ashyigikiwe n’Ingwe Kabalisa Salomo aravugwaho guhoza abakozi bamwe ku nkeke, abandi akababwira ko batazagira amahoro mu kazi mu gihe akiyoboye uyu murenge. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kuva bwamenya iki kibazo bwagikurikiranye bugasanga bapfa utuntu tw’amafuti.
Inkuru y’itotezwa rikorerwa bamwe mu bakorera ku murenge wa Rambura, BWIZA imaze igihe ikurikirana abayivugwamo kubw’umutekano wabo ntibifuje ko imyirondoro yabo yajya ahagaragara.
Gusa bamwe mu bakozi bakorera kuri uyu murenge bavuga ko barambiwe itotezwa ryo mu kazi bakorerwa na Gitifu Kabalisa witwaza ko ashyigikiwe n’Ingwe (Umuyobozi w’akarere).
Hari bamwe muri aba bakozi bagaragaza ko uyu Gitifu abo ahoza ku nkeke aba asa n’ugambiriye ishimishamubiri n’ubwo aterura ngo abivuge cyangwa ngo yake ruswa y’amafaranga, Ubuyobozi bw’akarere bukabimenya ndetse bugakomeza ku muryamaho, ariho bashingira bavuga ko ahagarikiwe n’Ingwe.
BWIZA TV mu nyandiko ifitiye kopi, harimo nk’izo yaje kugwaho aho hari umukozi wandikiwe amabaruwa atatu mu minsi itatu yikurikiranya, aho bamwe bavuga ko bidakwiriye, kuko bituma umukozi adakora akazi, ahubwo buri munsi akajya yirirwa asubizanya na Gitifu amabaruwa.
Hari amakuru BWIZA kandi yaje kumenya ko mu minsi yashize uyu Gitifu yari mu mayira abiri (Kwirukanwa cyangwa Kwimurwa) kubera ibi bibazo bidashira, ariko Komite nyobozi ikamunambaho, ngo ahora ku isonga mu kwesa imihigo.
Uretse n’abakozi bo kuri uyu murenge, havugwa kandi ko n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima nawe ari mubahozwa ku nkeke n’uyu mugabo, ndetse ko inzego zitandukanye zirimo niz’umutekano zamenye iki kibazo ariko ntizigire icyo zirikoraho.
Kabalisa Salomo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, mu kiganiro aheruka guha BWIZA ahakana ibyo gutoteza no guhoza abakozi ku nkeke.
Ati “Ibyo guhoza abakozi ku nkeke nta kintu mbiziho.”
Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu mu kiganiro aherutse guha BWIZA yahamije ko ikibazo cya Gitifu Kabalisa cyo guhoza abakozi ku nkeke bakimenye ariko bagasanga bapfa utuntu afata nkutw’amafuti.
Ati “Ibyo twarabimenye kandi twoherezayo itsinda gusuzuma iki kibazo, dusesenguye dusanga bapfa utuntu tw’amafuti yo mu kazi, dore ko hari ubwo Umukozi n’umukoresha bagira ibyo bapfa ariko atari ibyo gutuma bica akazi, turashaka kubagira inama kandi uwo bigaragaye ko ari mu makosa byanaba ngombwa tukaba twamwimura.”
Mukandayisenga yaboneyeho gusaba abakozi kubahana n’abakoresha babo, bakagira umwanya wo kunganira kubyo batumvikanyeho neza baharanira gukora neza, kuko akazi no ku kunoza mu buryo bukwiriye aribyo bibahuza.
Muri 2020 uyu Gitifu Kabalisa Salomo, ubwo yayoboraga umurenge wa Karago yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ni gukomeretsa umuturage witwa Dusingizimana Kadafi wakoraga mu ruganda rw’icyayi.






One Response
ariko iyi Nyabihu ihora mu itangazamakuru mainly about negative issues ubundi Minisitiri Mugenzi wa Minaloc yakoherejeyo intumwa hakarebwa ibibazo bihari Kandi ko Ari byinshi bihora mu itangazamakuru? Aho guhamgana n’igwingira no gukemura ibibazo by’abaturage, ni ukwirirwa bahishirana no gutoteza abo badashaka ngo Akarere bakomeze bakagire akarima kabo! ariko murabeshya umunsi uzaba umwe!