Imodoka zihererekanya abagenzi kuko kucyambuka ntibyashoboka

Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera kimaze amezi 2 cyangiritse, imodoka ntizicyambuka

Kwangirika kw’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kubereye abaturage umutwaro uremereye mu gihe abatunze ibinyabiziga n’ibinyamitende bo babyungukiyemo kuko bishyuza abaturage amafaranga y’ikirenga ku yo urwego ngenzuramikorere (RURA) rwagennye.

Iminsi igiye kuba 60 iki kiraro cyangiritse kandi kiri ku muhanda nyabagendwa Musanze-Vunga, umwe rukumbi utagira urubererekero (Déviation) ahubwo kugira ngo ubuhahirane n’imigenderanire bikomeze, habayeho uburyo bwo guhererekanya abagenzi n’imizigo.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga kuri iki kiraro, yasanze abantu ari uruvunganzoka hakuno no hakurya yacyo, bamwe bava mu modoka zitwara abagenzi (Coaster) zavaga Musanze bakambuka n’amaguru bagatega iziri hakurya, n’abavuye Vunga , bajya i Musanze bakabikora batyo ndetse n’abacuruzi batwaraga imizigo yabo itandukanye.

Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA, harimo abari bavuye muri Coaster yavaga Musanze ijya Vunga, bavuze ko babihomberamo kuko bishyura kabiri kandi bakishyura ikirenga kuyo RURA yagennye.

Uwitwa Sekabuhoro Jean Baptiste yagize ati: “Ubundi kuva Musanze kugera Vunga, twishyuraga magana atandatu na mirongo itanu (650frw) none dusigaye tugeza ku gihumbi na mirongo itanu (1050 fw) cyangwa magana cyenda mirongo itanu (950 frw) kuko kuva i Musanze, ubu nishyuye 650 frw, Coaster ingejeje aha, nyivuyemo kandi ngiye gutega indi kuri magana ane (400 frw) cyangwa magana atatu (300 frw) kugira ngo ngere Vunga. Murumva ko akabakaba igihumbi (1000 frw). Turi kubihomberamo rwose ahubwo nimudukorere ubivigizi.”

Imodoka zihererekanya abagenzi kuko kucyambuka ntibyashoboka
Imodoka zihererekanya abagenzi kuko kucyambuka ntibyashoboka

Undi wavuganye na BWIZA ni umushoferi witwa Habakubaho Gilbert utwara ibinyobwa bipfundikiye, abijyana mu turere twa Ngororero na Muhanga anyuze kuri iki kiraro. Avuga ko bimuvuna ngo kuko yirirwa yicaye kuri iki kiraro ategereje ko imodoka ntoya iza gufata ibinyobwa mu byiciro ivuye muri utwo turere twavuzwe haruguru.

Yagize ati: “Ubu iyi modoka (Fuso) ntwaye irimo amakese 600 nagombaga kugeza ahantu hatandukanye muri Ngororero na Muhanga ( Ku Musenyi, ku Muvumba no ku Gasenyi ka Ndamira) none ngiye gutegereza imodoka ntoya (Daihatsu) itwara amakese 250 inshiro imwe. Urumva ko nigenda bwa mbere iragaruka ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu kugira ngo ya makese yose 600 ntwaye arangire. Ndirirwa aha kandi nakagombye kugenda, ngapakurura, nkagaruka. Biri kutuvuna rwose!!!”

Ntibyashoboka ko imodoka yambutsa ibinyobwa muri iki kiraro
Ntibyashoboka ko imodoka yambutsa ibinyobwa muri iki kiraro

Ibi abisangiye na mugenzi we utwara ya modoka ntoya (Daihatsu), witwa Kuradusenge Etienne, wagize ati: “Urabona ko ntwaye imodoka ntoya kandi amakese iyi Fuso ipakiye yose ngomba kuyatwara nkayageza i Rongi mu karere ka Muganga, ku Muvumba ndetse n’i Gasenyi ka Ndamira, birumvikana ko ndibukore amaturu menshi.”

Na none BWIZA yaganiriye n’umwe mu bagore bapakiraga ibiribwa (Ibitoke n’amavoka) witwa Abubu Josiane. Yagize ati: “Naguraga Ibitoke nkabipakirira mu isoko none ndi kubanza kubitegera, bakabyambutsa ikiiraro nukuvuga ko ndi gukoresha abakarasi inshuro 2;

ababipakirira mu isoko ngo byambutswe ikiraro no kongera kubipakira mu modoka bamaze kubyambutsa ikiraro. Ibi biri kudutwara amafaranga menshi, bityo natwe nitujya kugurisha, birumvikana ko tuzakenera kuyagaruza, bitume twitwa abacuruzi bahenda abaturage kandi atari twe. Iki kiraro nibagikora, tuzaba tworohewe rwose.”

Ibicuruzwa iyo bigeze kuri iki kiraro, bipakururwa mu modoka
Ibicuruzwa iyo bigeze kuri iki kiraro, bipakururwa mu modoka

Umunyamakuru wa BWIZA yashatse kumenya ikiri gukorwa ngo iki kiraro gisanwe, maze avugana n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habanabakize Jean Claude, avuga ko k’ubufatanye na RTDA, iki kiraro kigiye gusanwa vuba.

Yagize ati: “Ni byo koko ikiraro cyakomye mu nkokora imihahiranire n’imigenderanire binoze ariko twakwizeza abaturage ko ku bufatanye na RTDA, kuva ejo kuwa 2 Ugushyingo 2022, kiriya kiraro kizatangira gusanwa ku buryo mu minsi mike ubuzima buzaba bwagarutse uko busanzwe.”

Twashatse kuvugana n’Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba, ngo agire icyo avuga kuri ibi biciro byishyiriweho n’abafite ibinyabiziga n’ibinyamitende ariko ntiyitaba telefoni ye.

Ikiraro cya Nyamutera kiri mu biraro byangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2021, kiza gusanwa muri uko kwezi ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuraga abaturage b’uturere twa Nyabihu, Gakenke na Ngororero nyuma yo kugerwaho n’ibyo byiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera kimaze amezi 2 cyangiritse, imodoka ntizicyambuka
    Non non. Biteye isoni. None se inyungu dufite mu kydasanw kwacyo no izihe? Ariko kuki meisenyera mubireba?

  2. Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera kimaze amezi 2 cyangiritse, imodoka ntizicyambuka
    Non non. Biteye isoni. None se inyungu dufite mu kydasanw kwacyo no izihe? Ariko kuki meisenyera mubireba?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *