Intumwa zaturutse mu Gisirikare cya Uganda (UPDF), ziyobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi, Komanda wa Diviziyo ya 2 y’ingabo zirwanira ku butaka ziri mu Rwanda mu nama y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umupaka yabereye i Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, baboneyeho umwanya wo gusura Ingoro Ndangamateka yo kubohora Igihugu ku Mulindi, mu Karere ka Gicumbi.
Izi ntumwa zabonye ibisobanuro birambuye ku migendekere y’urugamba rwo Kwibohoza mu Rwanda, rwarangije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro cyatanzwe cyibanze ku ruhare rw’Umuryango wa RPF n’ingabo zawo, Rwanda Patriotic Army (RPA), mu rugamba rwo kwibohora kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ziri mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku itariki ya 18 kugeza kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Kamena 2025 mu nama ya gatanu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi. Intego y’inama ni ugusuzuma uko umutekano uhagaze, gukemura ibibazo bibangamira imipaka, no gushimangira umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Iyi nama y’iminsi itatu yahuje abayobozi n’abakozi bo mu mitwe y’ingabo za RDF zikorera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, bayobowe na Brig Gen Pascal Muhizi, Komanda wa Diviziyo ya 5 RDF , na bagenzi babo bo muri Diviziyo ya 2 y’ingabo za UPDF, ziyobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi.




