Mu Karere ka Nyagatare mu murenge, wa Tabagwe, haravugwa icyorezo cy’uburenge cyafashe indi ntera, aho inka zigera ku 118 zamaze kuvanwa mu zindi.
Agace ka Tabagwe kagaragayemo uburenge kashyizwe mu kato.Ibi bikaba byasabwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cy’uburenge mu matungo.
RAB ivuga ko ako kato kagamije kurinda ikwirakwira ry’icyorezo mu tundi duce tw’igihugu, mu gihe hari gushakwa umuti warandura burundu icyi cyorezo.
Aborozi basabwa kwirinda gukura inka mu gace kari mu kato, ikindi bakihutira kumenyesha ubuyobozi mu gihe babonye ibimenyetso by’uburenge kun ka. Muri ibyo bimenyetso harimo gucika intege, kuzana ibisa n’urukonda byinshi, Guhinda umuriro, hari inka zicika ibisebe mu binono ndetse no gutakaza ibiro.



