Urubyiruko rwiganjemo abangavu n’ababyeyi bateraniye mu Karere ka Nyagatare mu kiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye aho bagejejweho ibiganiro byibanda kugukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abangavu.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Gashyantare 2025 giteguwe n’umuryango Empower Rwanda , aho baganirije urubyiriko ku kwirinda inda zitateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti” Dufatanye dukumire Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.”

Mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, habanje itsinda ry’ababyinnyi ryasusurikije abari baraho mu kubyina ndetse n’abahanzi batandukanye bazwi mu karere bafashije abari bitabiriye icyo gikorwa gususuruka no gucengerwa n’amahugurwa.
Mukantaganda Sarah wari uhagarariye umuyobozi wa Empower Rwanda, yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare n’Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare babemereye gukora ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

Yasabye urubyiruka kuba umusemburo wo gufata inshingano mu kwirinda no kugira uruhare mu kurinda bagenzi babo. Yavuze ko zimwe mu mbogamizi aba bangavu bahura nazo ari ukutamenya uburenganzira bwabo no kutavuga ibibakorerwa.
Ati’ imbogamizi abangavu bahura nazo ni ukutamenya amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, no kutamenya kuvuga ibibakorerwa. Rubyiruko mugomba kumenya guhangana n’ihohotorwa iryariryo ryose.

Gatsinzi Francais, Inzobere mu buzima bw’imyororokere, yikije ku babyeyi batajya baganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyo kimwe n’abihaye Imana nk’abapasiteri bagaragaza ko kubibaganiriza bifatwa nk’icyaha nyamara bakirengagiza ko abo bayoboye nyuma yo kuva mu rusengero basubira mu buzima busanzwe bityo bagahura n’ibishuko.
Umwe mu bacikishirije amashuri twise’ Uwihoreye’ ku bw’umutekano we, yavuze ko yacikishirije amashuri bitewe n’uko yahohotewe bikaba byaramugizeho ingaruka z’itandukanye zirimo n’ubukene.
Ati” Narahohotewe nterwa inda ntarageza ku myaka y’ubukure bituma mpagarika amashuri njya kurera umwana kandi nanjye ndi undi.Ikindi n’uko byatumye ngira ubukene bukabije no kwigunga ariko kuva n’umvise iki kiganiro na Empower Rwanda byatumye mfata izindi ngamba.”

Empower Rwanda, ni umuryango uharanira iterambere ry’umwari n’umutegarugori no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.




