Nyagatare: Uwari ukurikiranweho kwica umugore we yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwo mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatatu rwakatiye umugabo w’imyaka 48 mu Karere ka Gasabo, igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame mu Murenge wa Rwimbogo, ahakorewe icyaha, kuri uyu wa Gatatu, uregwa witwa Emmanuel Niyibizi ahamwa n’icyaha cyo kwica umugore we, Jacqueline Mukampirwa wari ufite imyaka 40 y’amavuko. Bivugwa ko iki cyaha cyakozwe kuwa 12 Mutarama.

Urukiko rwari ruyobowe n’umucamanza, Dany Hategekimana, rwumvise ko uwahamwe n’icyaha yatereye umugore we mu nzira ava guherekeza umukazana wabo wari wabasuye.

Yahise aryamisha nyakwigendera hasi maze mu gihe avugije induru ari gutabaza undi ahita amutema inshuro 2 mu mutwe no ku ijosi ahita apfa ako kanya nk’uko umugabo w’ubushinjacyaha yabitangaje.

Abatangabuhamya nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, bavuze ko nyakwigendera yari ahetse umwana ubwo yicwaga, abatabazi bakaba barasanze umwana ari kurigata amaraso ya nyina wavaga cyane.

1455222188Emmanuel-Niyibizi-and-the-crowd-before-the-Judge
Emmanuel Niyibizi wahamijwe icyaha cyo kwiyicira umugore

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko, umucamanza hategekimana yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta gushidikanya Niyibizi yishe umugore we.

Mbere y’uko ibi byago biba nk’uko byatangajwe n’umuvandimwe w’uwaregwaga akaba n’umuturanyi we witwa Venant Ntahompagaze w’imyaka 52, ngo uyu muryango wari usanzwe uba mu makimbirane yaterwaga no kutumvikana kuri se w’uyu mwana.

Rimwe na rimwe ngo nyakwigendera yajyaga ahungira kwa sebukwe akamarayo iminsi akabona kugaruka mu rugo nyuma y’ibiganiro.

Uwahamwe n’icyaha ngo akaba yarashinjaga nyakwigendera ubusambanyi ariko ntibigeze babyizera kuko ngo ari ibyavugwaga gusa nk’uko Ntahompagaze yakomeje avuga.

Uwahamwe n’icyaha kandi ngo yari aherutse gutabwa muri yombi yakebye umugore we ku kuboko ariko urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi ruramurekura.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko mbere yo kwicwa nyakwigendera yari yamaze kuzuza impapuro zisaba gatanya mu rukiko rwa Kiramuruzi, ariko Ntahompagaze akomeza avuga ko amakimbirane aba bari bafitanye nta muntu wari uzi ko yageza aho umuntu yicwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Emmanuel Nzabonimpa, yamaganye ubu bwicanyi agira inama abayobozi b’inzego z’ibanze kujya bitonda mu gukemura amakimbirane mu miryango mbere y’uko abyara ibintu bibi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *