Nyamagabe: Akarere kahagaritse kwakira ibibazo by’abaturage mu kwirinda ikwirakwira rya Korona Virusi

Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya Korona Virus, akarere ka Nyamagabe mu majyepfo y’Urwanda kahagaritse kwakira ibibazo by’abaturage ku biro by’akarere mu gihe kitazwi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere ka nyamagabe,Uwamahoro Boneventure rivuga ko Serivisi zose zo kwakira ibibazo by’abaturage zatangirwaga ku biro by’akarere ka Nyamagabe zibaye ziharitswe mu gihe kitazwi.

Itangazo rikomeza rivuga ko abaturage bazajya basaba serivisi ku mirenge batuyemo. Ubuyobozi bwasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19, cyane cyane birinda ingendo zitari ngombwa.

Gahunda yo kongera kwakira abaturage ku biro by’akarere, ubuyobozi buvuga ko buzayimenyesha abaturage mu minsi itaha.

Akarere ka Nyamagabe kamaze imisi kagaragaramo umubare w’abandura Covid-19.Gusa mu mibare mishya ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko i Nyamagabe nta murwayi n’umwe wasanzwe mo Covid-19mu minsi ibiri ishize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *