Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri aganira n’abahagarariye abaturage, bamugezaho ibibazo bitandukanye birimo icya Poste de Santé yubatswe ikaba imaze imyaka ibiri idakora.
Yasuye Nyamagabe muri gahunda arimo yo kugirana ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ihana urubibi n’ishyamba rya Nyungwe, byitabirwa n’abavuga rikumvikana muri iyi mirenge ndetse n’abafatanyabikorwa.
Poste de santé bagaragaje idatanga serivisi ni iyubatswe mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi.
Uwitwa Manishimwe Madelene yabwiye Minisitiri Gatabazi ati: “Twubakiwe poste de Santé muri 2019 none kuva icyo gihe kugeza ubu ntiratangira gukora. Ubu dukora urugendo rw’isaha yose tujya kwivuza ahandi duteze moto.”
Yagaragaje ko ubuze ubushobzi bwo gutega moto haba ubwo arembeye mu rugo cyangwa bikamuviramo urupfu. Ati: “Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha bakadufungurira iriya poste de santé.”
Minisitiri Gatabazi yabajije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe impamvu hashize iyo myaka iyi poste de santé idakora, busubiza ko byatewe no kuba itarashyirwamo ibikoresho.
Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri Gatabazi yavuze ko yasanze byaratewe n’uburangare bw’abayobora Akarere ka Nyamagabe, yizeza ko agiye kwikurikiranira ikibazo kigakemuka.
Ati “Ni uburangare bw’Akarere, twumvikanye ko bitarenze icyumweru igomba gutangira gukora. Ikindi ni uko n’izo poste de santé zuzuye ahandi, ibi bitaro bya Kigeme bikwiye gufasha abaturage byibura nka gatatu mu cyumweru, mu gihe bizaba bitarabona abaganga, hanyuma noneho dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima hagashakwa abaganga bahoraho.”
Yakomeje ati: “Perezida wa Repubulika yahaye abaturage poste de santé kugira ngo zibafashe, kugira ngo poste de santé ibe iri aho ngaho idakora abaturage barwara bagakora urugendo rurerure bajya ahandi ni uburangare bw’abayobozi.”
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwita ku bibazo by’abaturage no kubikemura, abasaba kwirinda ruswa kuko idindiza iterambere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



