Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini karengera, bo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bashengurwa n’agahinda gakomeye baterwa n’ababiciye ababo, barimo uwari Burugumesitiri Sinzabakwira Straton wahagarikiye ubwicanyi, batagaragaza ukuri kw’ibyo babakoreye, ntibabe banahinguka mu gikorwa cyo kwibuka, ngo bifataye n’abandi.
Babigaragaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe ku biro by’ibyacyari komini Karengera n’ahandi bari bagiye bahungira muri iyo komini,aho banashimye Leta kuba, mu bushishozi bwayo mu kumenya amateka yihariye yagiye abera ahantu runaka, yaremeje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Mwezi rushyinguyemo imibiri 142 y’Abatutsi bahiciwe urw’agashinyaguro, ruzahaguma rukazanubakwa mu buryo burushijeho kuyihesha agaciro.
Bagaruka ku byahabereye nk’uko byanagarutsweho mu kiganiro uhagarariye Ibuka muri uyu murenge Ntirenganya JMV yagiranye na Bwiza.com, ngo nubwo itotezwa ryabo ryatangiye kera,bateshwa agaciro na bagenzi babo n’abayobozi b’icyo gihe, byaabaye bibi cyane ubwo indege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvénal yahanurwaga, bugacya abicanyi bashyira mu bikorwa umugambi wabo mubisha bari barateguye igihe kirekire.
Avuga ko, bigitangira, buri wese yumvaga nta handi yabona ubuhungiro uretse ku biro bya komini no kuri paruwasi gatolika ya Mwezi,akaba ari na ko byagenze. Ngo bageze aho kuri komini bahasanze umupolisi wa komini arabareka barinjira, bakabashyira mu kizu cy’ubuyobozi cyari cyegereye ibiro bya komini, Interahamwe zigiye kwinjira ngo zibice uwo mupolisi arasa mu kirere azibuza.
Muri uko kuzibuza kwinjira ngo zirimbagure abari bahahungiye, zimwe zagiye kubibwira Burugumesitiri Sinzabakwira Straton wari urimo yinywera mu kabari hafi aho, ategeka ko uwo mupolisi ubakumira yahakurwa byihuse, hakaza uwumva neza gahunda barimo,ari bwo yahise asimbuzwa undi igitaraganya,nubwo n’uyu wari wabanje kubarwanaho, yageze aho akijandika mu bwicanyi,n’ubu akaba agifunze.
Ntirenganya ati: “Burugumesitiri Sinzabakwira Straton amaze gutanga uburenganzira bwo kuturimbura, Interahamwe zatangiye kujya zinjiramo zica bakebake, zikica n’abaturuka ahandi baza aho kuri komini, ku kigo nderabuzima no kuri paruwasi, ari ko n’abo zinjije muri yo nzu zibicisha inzara n’inyota, ubuzima buba bubi cyane.’’
Yarakomeje ati: “Itariki mbi cyane yabaye iya 17 Mata, ubwo,ku itegeko rya Burugumesitiri Sinzabakwira,interahamwe zakinguraga icyo kizu zikajya zisohora umwe umwe zimwicira hanze aho, bamwe zibica zibanje kubereka uko zishe bagenzi babo, ntihagira n’umwe uzirokora,uretse abagore 2 bari babwiye kujya gukoropa ibiro bya komini,bakumva bagenzi babo barimo bicwa,bakihisha mu bwiherero bwari aho, ntizamenya ko ari ho bihishe, zigiye bakomereza izindi nzira, baza kurokoka.’’
Uyu Burugumesitiri ushyirwa mu majwi cyane,yamaze igihe kinini afungiye muri gereza ya Rusizi, aza korohereza ubutabera,avuga uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wose wari ucuze,cyane cyane aha yayoboraga, biza gutuma afungurwa arataha,ariko abarokokeye aha ku biro by’umurenge wa Karengera baracyamufiteho ikibazo.
Ntirenganya JMV, ati: “Twe dukomeje gushengurwa no kuba, nubwo bivugwa nyine ko yavuze ibyo yakoze, yikiza ngo yitahire,ariko nk’uwatangije ubwicanyi hano,akaturimburira abacu, nta munsi n’umwe yigeze agaragara imbere yacu,ngo atubwire nk’abo yiciye uko babigenje, ngo adusabe imbabazi ku mugaragaro.
Nk’imyaka yose amaze afunguwe, n’igihe cyose tumaze twibuka, ko ataraza na rimwe ngo agaragare muri iki gikorwa,tumubone nibura afite n’izo mpuhwe zo kwifatanya n’ababuze ababo,nk’undi munywarwanda wese?’’
Asanga ari yo mpamvu n’abo yari ayoboye bacecetse, ntibabasabe imbabazi,ntibanagire ubushake bwo gutanga amakuru ku byahabereye ngo banabereke aho imibiri y’ababo iri,kuko uwakabahaye urugero agaragaza ubwo bushake, atabikora kandi ari we nyirabayazana w’iyicwa ryabo.
Kuko uko bicaga ni ko bamuhaga raporo y’aho bageze,akayiha abamukuriye, bakibaza ko niba ntacyo avuga,abamuhaga raporo bo bazavuga, agasanga iri ceceka ari ingengabitekerezo ya Jenoside icyaritse mu banyakarengera, ikomeza guhemberwa n’uyu wari Burugumesitiri bakeka ko ari we ntandaro y’amakuru akomeje guhishwa.
Abagerageza kuvuga,ngo ari abasaza n’abakecuru bakuze cyane, baba bagiye gupfa,bashaka gusa gusiga bikiranuye n’Imana n’abo bahemukiye.
Ibi Ibuka ivuga byanagarutsweho na Mukakabano Bernadette mu buhamya bwe, nawe akagaragaza ko ababiciye ababo,nubwo baje muri gacaca kwiyerurutsa ngo baratanga amakuru y’ibyo bakoze, bayatanze igice, ko n’ibikorwa by’isanamitima byari byaratangijwe na nyakwigendera padiri Ubald Rugirangoga uvuka mu cyahoze ari iyi komini, aho yitabiye Imana bisa n’ibyahagaze.
Ati: “N’amakuru make twamenye ni ukubera ibiganiro by’isanamitima byari byaratangijwe na nyakwigendera padiri Ubald Rugirangonga. Aho yitabiye Imana padiri mukuru wa hano aragerageza ariko ntibabohoke ngo batubwire. Dukeneye amakuru y’ukuri ku iyicwa ry’abacu. Nibayaduhe kuko babishe ku manywa y’ihangu,bareke kuyaceceka.’’
Mukakabano Bernadette uvuga ko yari atuye mu cyari komini Nyakabuye ubwo Jenoside yatangiraga,akahava uwo munsi ari kumwe n’umukobwa we bazanye amafaranga ya karitasi,banafite ubukwe bwa murumuna we wagombaga gusabwa aho i Karengera, ngo ku wa 10 Mata ubukwe bwarabaye,burangira mu ma saa saba,mu ma saa munani bamwe mu bari baburimo baragaruka, ni bwo bishe se.
Ati: “Twari tumaze kubagaburira bariye,banyoye,bahaze ngo batuziye bukwe na ho baraducunga ngo batumare. Bagitaha ngo bavuye mu bukwe bagaruka baje kutwica ni bwo bahise bica papa mu isaha imwe gusa ubukwe burangiye. Mbabazwa n’uko abo bose nta n’umwe waje ngo ansabe imbabazi, kuko n’abandi bo mu muryango wanjye hafi ya bose barabamaze, icyakora uwo mukobwa wasabwaga we yabashije kurokora.’’
Uwari uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mwezi, ACP rtd Rugwizangoga Révérien yavuze ko ubugome babugiriwe kuva kera kuko nka mukuru we padiri Rugwizangoga Ubald yirukanywe mu ishuri azira ubwoko bwe, bitari no gushoboka ko yiga mu ishuri rya Leta, akiga mu iseminari nto,agakomereza I Burundi kuko kwiga mu Rwanda ku mututsi byasaga n’ikizira.
Anavuga ko nyina yishwe muri Jenoside yaje ngo ahungiye ku buyobozi kuri komini Karengera,ariko arahicirwa, biyobowe n’uwo Burugumesitiri Sinzabakwira Straton, avuga ariko ko ubu Leta iriho yiyemeje inzira yo nkubanisha neza abanyarwanda, ko ibyo byose bibi byaranze ayo mateka bitazongera ukundi.
Ku kibazo cy’uyu wari Burugumestiri Sinzabakwira Straton, ushyirwa mu majwi cyane mu bugome bwamuranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaza impamvu atagaragara ngo anabagaragarize ukuri ku byo yabakoreye, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho yiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko, batamuhatira kuza kuvuga ibitaramuza mu mutima, ko ari ikibazo kiri no ku bandi ariko ko bazakomeza kwigishwa kugeza bavuye ku izima.
Ati: “Bazigishwa bahinduke kuko no muri Gihombo dufite urugero rw’uwigishijwe vuba aha arahinduka, yiyemeza kwerekana aho yashyize umubiri wa nyina w’uwari wamubabariye atari yarerekanye, n’abandi uko iminsi ishira bazageraho birekure bagaragaze ukuri batagaragaza uyu munsi.’’
Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari komini Karengera nubwo yahagize ubukana burenze urugero bikozwe n’abayobozi ,abayirokotse bakomeje kwiyubaka nk’uko byemeza na Gitifu w’umurenge wa Karengera Nsengiyumva Zablon, ubasaba gukomeza izo mbaraga, baharanira ko Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda.



