Abarokokeye kuri paruwasi gatolika ya Hanika,mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bagishengurwa n’agahinda ko kutamenya irengero ry’imibiri irenga 6.000 y’ababo bahiciwe n’abiciwe mu nkengero zayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuko mu barenga 15.000 bari bahahungiye, hafi ya bose bakahicirwa, imibiri 8437 gusa ari yo babonye.
Babigarutseho kuri uyu wa 13 Mata, ubwo kuri iyi paruwasi hasorezwaga icyumweru cy’icyunamo, hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ari ikibazo gikomeje kubahangayikisha cyane, aho bongeye gusaba abazi aho iyo mibiri iherereye bacyinangiye kuyitangaho amakuru, kuva ku izima bakayatanga, kuko baba baruhuye imitima y’abaharokokeye n’iyabo batayiretse.
Mukangira Angélique, umwe muri mbarwa baharokokeye,unashinzwe isuku ya buri munsi y’urwibutso rwaho rushyinguyemo imibiri 8437 nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com, avuga ko ubwo Abatutsi batangiraga guhingwa bukware nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu icyo gihe, Habyarimana Juvénal, abari batuye icyari komini Gatare cyose,n’igice cy’iyari Kirambo, bahunze berekeza kuri iyi paruwasi, bahiringiye amakiriro, bumva nta wagira ubugome bwagera aho yicira umuntu mu nzu y’Imana.
Ngo uko babyibwiraga si ko byabagendekeye ariko,kuko ubwo bahageraga, Interahamwe, abajandarume n’abasirikare babiciye kubamara,aho bazindukaga babica,baruha nimugoroba bagataha, bwacya bakagaruka, bityo bityo, batangiriye inzira zose ku buryo n’uwabacikiraga aho yicirwaga mu nzira atarenze umutaru.
Ati: “Barishe, imibiri bakayijugunya mu byobo n’imiringoti byari bikikije iyi kiriziya,babonye ibaye myinshi yabuze aho ijya,uwari Burugumesitiri, Rugirangoga Fabien,abibwirijwe na mukuru we wari uvuye mu mujyi wa Kigali amubwira ko ho bamaze guhanagura, agafata imodoka ye n’umushoferi bakarundamo imwe muri iyo mibiri bakajya kuyiroha mu mugezi wa Kirimbi, ikamanukira mu kivu ikagenda.’’
Yarakomeje ati: “Babikoraga ntacyo bikanga kuko n’uwari Superefe witwaga Terebura yabibashishikarizaga cyane, iyo mibiri yose, twabashije kubona iyi gusa twakuye aha hose bari bayijugunye, indi irenga 6.000 ntiturayibona.Turasaba ubuyobozi gukomeza gushishikariza abafite ayo makuru kuyatanga, n’uyafite ku mututsi watawe mu mugezi,mu kivu n’ahandi abivuge, tubimenye aho gukomeza gutegereza ko umuntu azabona uwe,kuko n’abo batawe mu nzuzi ,imigezi n’ikivu ababo batazi ko ari bo bahatawe, bagahora bihumuriza ko amaherezo bazababona.’’
Byashimangiwe na Gatete Gratien mu ijambo yagjeje ku bari bitabiriye uyu muhango, nk’uwiciwe abe bose agasigara wenyine, wavuze ko,kubera kudahabwa ayo makuru,hari n’igihe umuntu abona usa n’uwe wishwe, akajya kumusuhuza agira ngo ni we ahari waba na we yararokotse, cyangwa akibwira ko yaba yararokotse agakomeza kugenda,aho ari akaba akiriho, azaza. Ati: “ Abantu barababaye cyane. Barashenguka. Dukeneye guhozwa kuko tugenda twarashize. Nkanjye nihereyeho,kuba nararokotse ndi umwe,nari mfite umuryango munini, bakabica bakarangiza,ni agahinda kenshi.’’
Yongeraho ati: “Kwerekana aho imibiri y’abacu iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro bisa n’ibyahagaze, kandi irahari myinshi, abenshi bazi aho iri ntibahavuga,barayihinga hejuru,bakayiteraho imyaka, umwe akaba abiziranyeho n’undi,ntibavananemo. Ibyo bikwiye gucika,bakatubwira kuko iyo dushyinguye abacu mu cyubahiro turaruhuka.
Nk’ubu mumbona mpagaze aha, nari mfite umuryango munini ariko nashyinguye mbarwa, nizeye ko bashyinguye aha. Na bo ni abo najyaga njya kwiserurira,barabateyeho insina,abandi tubakura mu miringoti. Ntiturashyingura abantu bacu,mutubabarire mutubwire aho bari, kuko ntibaguye kure mutazi. Duhorana agahinda ko kugenda,wahura n’umuntu ukabona ni uwawe utabonye,ukamwitegereza ukamwikanga,kubera ko utamushyunguye, ukagira ngo ni we utambutse.’’
Yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Macuba, ubw’akarere n’ubw’igihugu imbaraga bushyira mu gutegura kwibuka, kuko bibasubizamo imbaraga bakumva batari bonyine.
Mu buhamya bwe bwakoze benshi ku mitima, Uwineza Ntwali Claudine, waharokokeye yari afite imyaka 8 gusa, yavuze ko urebye ubukana abicanyi bari bafite, n’uburyo bamugize bamuhondagura ibihiri,bakanamutwika batitaye ko ari umwana,batera amagerenade mu kiliziya,bakaninjiramo bagatemagura, kuharokokera byari ibidasanzwe.
Ariko kuko nta bapfira gushira,hari mbarwa baharokokeye babasha kubara inkuru uyu munsi,ashima ibyo bakorewe na Leta iriho,bibagarurira icyanga cy’ubuzima. Ati: “Nyuma y’ibyo byose ndiho, Leta nziza yaraduhumurije, turihirwa amashuri turiga,iterambere turirimo neza. Mfite umugabo n’abana 3,turashimira FPR Inkotanyi yabohoye igihugu,ikanadufasha kubaho,tukabona abandi bavandimwe n’imiryango.’’
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’aka karere Gasasira Marcel na we yagarutse kuri iyi mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, asaba ko kwigisha byakomeza kugeza ubwo imibiri yajugunywe aho ishobora kuboneka izaba yabonetse igashyingurwa u cyubahiro,anashimira abarokotse uburyo bakomeje kwiyubaka, anasaba buri wese kurwanya yivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside, anasaba ko ibikorwa byo kwita ku barokotse batishoboye, cyane cyane iby’amacumbi byakomeza.
Agaruka kuri iyi mibiri itaraboneka,umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie, yavuze ko ari ikibazo kinahangayikishije cyane ubuyobozi bw’akarere,kuko uretse aha,hari n’ahandi henshi kiri. Ati: “Ni ikibazo natwe kiduhangayikishije cyane nk’ubuyobozi,dushyizeho umutima,aho ,turi kumwe n’ibyiciro by’abarokotse,nka Ibuka na AVEGA,dusura abakoze Jenoside bafunze,mu bikorwa by’isanamitima,tukabakangurira kutubwira aho bashyize iyo mibiri,kandi si aha gusa. Jenoside yakozwe ku manywa y’ihangu,n’uwishwe nijoro kumanywa umubiri we barawubonaga, ku buryo bagombye kubitubwira,ariko turakomeza ubukangurambaga kuko kwigisha ari uguhozaho.’’
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard wari waje kubafata mu mugongo,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanageragezwa hirya no hino mu gihugu kuva kera, mbere ya karundura yo mu 1994.
Ishoboka kubera ubuyobozi bubi,bwigishaga bukanashishikariza abanyarwada amacakubiri,anavuga ariko ko nyuma y’imyaka 29 ihagaritswe,uRwanda rumaze kwiyubaka muri byinshi, kubera ubuyobozi bwiza bwashyize imbere bukanashyigkira ubumwe bw’abanyarwanda. Ati: “Byanashobotse kubera ingamba zafashwe zo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi,gusigasira no kurinda ibyo uRwanda rwamaze kugeraho no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi,haba mu Rwanda n’ahandi ku isi.’’
Yasabye urubyiruko gukora cyane no kudakinisha aya mahirwe akomeye abababanjirije batagize,rugaharanira iterambere,asaba abakuru,cyane cyane abafite mu nshingano uburezi,guteza imbere gahunda zo kwigisha abakiri bato amateka y’igihugu kugira ngo bakomeze kucyubaka bayazi neza banayumva nza.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka aka karere kazakora byinshi nk’uko bivugwa n’umuyobozi wako Mukamasabo Appolonie, birimo kwibuka by’umwihariko mu mirenge yose uko ari 15, ibigo by’amashuri, inganda,amadini n’amatorero, kwibuka abahose ari abakozi b’amakomini, abana, abagore n’urubyiruko,gusura intwaza ziri mu mpinganzima ya Rusizi, guha inzu imiryango 35 yarokotse, n’ibindi, hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside,kuko ngo muri iki cyunamo hari habiri yagaragaye,abo yagaragayeho bakaba bafunze,bari gukurikiranwa.





