Iyi nzu ni yo uyu muryango wubakiwe

Nyamasheke: Abaturage bashyikirije umuryango wararaga habi inzu bawubakiye

Nyandwi Jean w’imyaka 70 n’umugore we w’imyaka 64, baravuga ko bongeye kugira amahoro yo mu mutima ubwo binjizwaga mu nzu bubakiwe n’abakristo b’itorero EMLR bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira, bayibashyikirije bijyanye n’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kwizigamira, bavuga ko ubwo bayibonye bagiye guhita basezerana imbere y’Imana, nyuma y’imyaka 37 babana, badasezeranye mu itorero.

Imwe mu nyungu ikomoka mu kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira, nk’uko bivugwa n’abaturage b’umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke bayayobotse ngo ni uku gufantanya n’ubuyobozi bw’umurenge, n’abafatanyabikorwa bawo barimo n’amatorero ya gikristo kubonera aho kuba bagenzi babo batahagiraga, nk’uko babashije kubakira Nyandwi Jean wararaga mu nzu yenda kumugwaho, ku bufatanye na Conference ya Kibogora mu itorero EMLR n’umuryango Hope international ubafasha kwibumbira muri ayo matsinda ngo biteza imbere banahateze bagenzi babo bakennye cyane.

Mu kiganiro na BWIZA nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu, Nyandwi Jean yavuze ko bamukuye kure cyane kuko yari amaze igihe kirekire mu nzu y’amategura yashaje cyane, ibiti ayo mategura afataho byaraboze, inzu hafi ya yose iva, imvura yagwa ari nyinshi bakabyuka bagasasura bakajya ahatava cyane, bakitwikira ikirago yahita bakongera bagasasa ibyatsi n’ibirago bararagaho, dore ko ngo kuva babaho batarigera barara ku gitanda na matora mu nzu yabo.

Ati: “Twararaga ku rutara tugasasaho ibyatsi n’ibirago, imvura yagwa tukabisasura tukajya mu gice kiva buhoro kuko inzu yose yari imyenge misa, tukitwikira ikirago, yahita tugasasa tukaryama,ikibazo kikaba iyo yagwaga tudahari, twasangaga byose byaanyagiwe, ku buryo nta mahoro yo mu mutima na make twagiraga.’’

Yarakomeje ati: “Muri iyi minsi ni bwo twabonye bamwe mu bakristo b’itorero EMLR batubwira ko hari amatsinda yizigamira agiye kutwubakira inzu tubamo twumva ari nk’ibitangaza bigiye kutubaho, bafotora icyo gishaje twabagamo bajyana ifoto, hadaciye kabiri baraza batwubakira iyi nzu iduhesheje icyubahiro, kuko mbere twari dusigaye tugira isoni zo gusurwa n’uwo ari we wese kubera kubura aho tumwakirira, ariko ubu wabonye ko na Gitifu w’umurenge yaje tukamwicaza muri iyi nziza, turishimye bitavugwa.’’

Akavuga ko agiye guhita asezerana n’umugore we mu itorero, ati: “Mu myaka yose 37 tumaranye twari tutarasezerana mu itorero kubera kwiganyira aho twakwakirira abadutahiye ubukwe, ariko ibi byishimo biduteye guhita dufata icyemezo cyo gusezerana byihuse imbere y’Imana abatwubakiye bakanadukorera ubukwe tukishimana.’’

Bavuga ariko ko nubwo bayihawe,bagikeneye kwitabwaho,kuko aha mu mudugudu wa Rumamfu, akagari ka Nyakabingo batuye, hari abataragerwaho n’amazi n’amashanyarazi na we arimo, akifuza ko abamuhaye inzu n’ibyo babimubonera,akanabasaba icyo aryamaho kuko iyi nzu atayubakamo urutara ngo asasemo ibyatsi n’ibirago,bagahabwa n’agatungo bakuraho agafumbire, akanabasaba n’icyo ayiriramo kuko we n’umufasha we imbaraga ziba nke, banabana n’abuzukuru babo 2 umukobwa wabo yahabyariye akahabata akigendera.

Ati: “Abo buzukuru banjye bombi bafite ikibazo gikomeye cyane twifuza ubuvugizi ngo nibura bazafashwe kwiga kuko nyina yababyariye hano arabadutana arigendera. Ntituzi iyo ari,aba bana ntituzi niba se ari umwe cyangwa ri 2 kuko ntiyigeze atubwira uwamuteye inda kandi ku nda ya 2 ni ho byagaragaye ko yananduye agakoko gatera SIDA,ku bw’amahirwe umwana aba muzima, tukifuza ko bafashwa, bakiga,bakazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.’’

Ku kibazo cy’aba bana, n’ibi bindi bagaragaje,umubwiriza wungirije wa Conference ya Kibogora, Past Ukizebaraza Léon Emmanuel yavuze ko nk’itorero batafasha ababyeyi ngo bareke abana, ko bagiye kubitaho, ko icyihutirwaga cyane ari ukubabonera aho baba,akanashimira abaturage bahise babaha icyo bamara iminsi barya,ko itorero rizakomeza kubaba hafi mu bishoboka byose, ariko banakangurirwa ko muri duke bazajya babona, bazajya bibuka no kugira icyo bazigama, kugira ngo iminsi iri imbere izabarutire iyo bavuyemo.

Yaboneyeho gusaba abakristo bose ba Conference ya Kibogora, guharanira imibereho myiza bizigamira kugira ngo bahangane n’imihindagurikire y’imibereho, banashobre gufasha abatishoboye kuko ari imwe mu ntego z’iri torero.

Ati: “Turifuza ko buri wese yagira itsinda abarizwamo kuko aba iyo batishyira hamwe kubakira mugenzi wabo bitari gushoboka. Bishyire hamwe,bazigame,bagurizanye, banakomeze ibikorwa nk’ibi by’urukundo, baharanira ko imibereho myiza bifuza na bagenzi babo batishoboye, barara banyagirizwa mu zu zishaje bayigira.’’

Uretse ibikorwa nk’ibi byo kubakira utishoboye, umuyobozi wungirije wa Hope international mu Rwanda, Past Andrew Kayiranga yavuze ko,ku bufatanye na MINECOFIN,icyumweru ngarukamwaka cyo kwizigamira kiva ku wa 24 kugeza ku wa 31 ukwakira, aba ari n’umwanya w’ubukangurambaga, wo kubwira abaturage ko,kenshi baterwa n’ubukene,bamwe bagasaza nabi atari uko batari barakoze,ahubwo baba bataragize ubwenge bwo kwizigamira, bagasabwa kuzigama muri duke babona, bikabarinda kwandarara mu zabukuru.

Ati: “Mu gihugu hose dufite amatsinda arenga 3500 yo kwizigamira, bamwe bagaragaza ko babaga mu buzima bubi mbere batarayitabira, bamwe baba mu nzu zenda kubagwaho nk’uriya musaza mwabonye twubakiye, abandi batabasha kujyana abana mu ishuri, bidaterwa n’ubukene bundi ahubwo bakennye mu myumvire, tugasaba buri wese kubyumva, kuko binubaka imibanire myiza hagati yabo,bakanafashanya mu byiza no mu byago, batashobora buri wese abaye nyamwigendaho.’’

Umurenge wa Macuba ugaragaramo amatsinda 369 abaturage bamaze kwibumbiramo bizigamira, bakanagurizanya bakikemurira ibibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Harindintwari Jean Paul, akavuga ko igishimishije ari uko bamaze no gutera intambwe yo gufasha mu kubonera amazu abatagira aho baba,agashimira EMLR Conference ya Kibogora n’aba bafatanyabikorwa babo bafasha muri izi gahunda, akanasaba abatarishyira hamwe n’abandi mu matsinda kubyihutira, kuko abishyize hamwe nta kibananira.

Iyi nzu ni yo uyu muryango wubakiwe
Iyi nzu ni yo uyu muryango wubakiwe

Aba baturage banahaye uyu muryango ibiribwa
Aba baturage banahaye uyu muryango ibiribwa

dsc_9397.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Abaturage bashyikirije umuryango wararaga habi inzu bawubakiye
    EMLR bakoze cyane! Iki ni igikorwa cyiza n’abandi bakwiye kwigiraho.

  2. Nyamasheke: Abaturage bashyikirije umuryango wararaga habi inzu bawubakiye
    EMLR bakoze cyane! Iki ni igikorwa cyiza n’abandi bakwiye kwigiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *