IMG_0616

Nyamasheke: Hanenzwe abafatanyabikorwa ba baringa, abikorera bahabwa umukoro ukomeye

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa gukora ibintu byiza kandi bifasha akarere mu iterambere ry’abaturage no guteza imbere imibereho yabo, bityo aka karere kakaba igicumbi cy’iterambere ry’intara y’uburengerazuba, ibi ni ibyagarutsweho na Rukundo N. Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’uburengerazuba ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa ryiswe Kivu Beach EXPO & OPEN DAY.

Ni imirika bikorwa rizamara iminsi 7 rifatanye n’imurikagrisha ryateguwe ku bufatanye bwa PSF Nyamasheke n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF – Jyambere Nyamasheke bafatanjuije n’ikigo Yirunga Ltd gisanzwe gitegura ibirori bitandukanye, mu rwego rwo kugaragaza ibikorerwa muri aka karere akaba ari igikorwa cyateguwe ku biteza imbere Mu karere ka Nyamasheke.

Ni igikorwa kandi gifite intego yo guhuza abikorera bo muri aka karere, abaturage n’inzego za Leta mu kwerekana no kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi, ubukorikori, ubukerarugendo n’iterambere  ry’Akarere ka Nyamasheke muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’uburengerazuba Rukundo Nyamaswa Emmanuelyashimye cyane iyi gahunda asobanura ko iki ari igikorwa kigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abikorera mu gufatanya na Leta mu guteza imbere iterambere ry’akarere n’intara yose muri rusange.

Yagize ati: “Ibi ni urugero rugaragaza ko Nyamasheke ifite ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’Intara y’Uburengerazuba mu bikorwa by’iterambere. Twifuza ko abikorera bahagurukira iki gikorwa, bagakomeza gukora byinshi byiza bizazamura ubukungu bw’intara ndetse n’imibereho myiza y’abaturage bayo.”

Na ho abafatanyabikorwa yabasabye gukora ibyo biyemeje mugufatanya na leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage birinda kuba abafatanyabikorwa babaringa kandi bakagira umuco wo gutanga raporo z’ibyo baba bakoze bafasha akarere kwesa imihigo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe  Iterambere ry’ Ubukungu  MUHAYEYEZU Joseph Désiré yashimiye abafatanyabikorwa n’abikorera bo muri Nyamasheke kuko iki gikorwa cyatumye barushaho kugaragaza ikizere ko ibintu byinshi bashoboye kubyikorera bitabaye ngombwa ko bitumizwa hanze abasaba kongera ubwenge n’ubumenyi mu byo bakora.

Yagize ati:”muri Kivu Beach Expo&Open Day Nyamasheke twabonye ibintu byinshi byiza cyane,abamuritse batweretse ko dufite byinshi twakwikorera bitabaye ngombwa ko tubitumiza mu tundi turere,dufite urubyiruko rutanga ikizere,iki gikorwa kizaba ngarukamwaka kuko ni umwanya mwiza ku karere no ku bagatuye muri rusange.”

Kuri iyi nshuro, Kivu Beach EXPO & OPEN DAY izajya itanga umwanya wihariye ku rubyiruko rufite udushya n’ibitekerezo bishya, abagore bari mu bucuruzi n’ubukorikori, ndetse n’abashoramari bashya bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Umuyobozi wa Yirunga Ltd Yves Iyaremye yavuze ko umwihariko muri iyi Kivu Beach ari uko batumiyemo n’abahanzi bakomeye kndi bakunzwe mu Rwanda no hanze biteguye gususurutsa abaturage ba Nyamasheke no kubaha ibyishimo bisendereye mu mitima yabo muri ibi bihe by’impeshyi.

Abitabiriye kandi bazabona uburyo bwo guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye bava mu nzego z’imari, ubucuruzi, ubuhinzi, n’ubukerarugendo kugira ngo bafatanye mu kuzamura ubucuruzi bwabo nkuko byagarutsweho na Mukeshimana Chantal uhagarariye urwego rw’abikorera mu Karere ka Nyamasheke.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa riri kubera ahazwi nko ku kibuga cy’umupira cya Kirambo, mu murenge wa Kanjongo ni hamwe mu hantu nyaburanga muri aka karere ka Nyamasheke, mu ntera nke cyane uvuye ku kiyaga cya Kivu  mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Abaturage benshi n’abikorera bitabiriye batangaje ko bishimiye iri murikagurisha kuko ribahaye urubuga rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwagura amasoko mashya, ndetse no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza guteza imbere akarere ka Nyamasheke n’intara yose y’Uburengerazuba muri rusange.

Kivu Beach Expo&Open Day muri Nyamasheke yatangiye kuwa 25 izasoza kuwa 31 Kanama 2025 yitabiriwe n’abamurika biganjemo abakomoka mu karere ka Nyamasheke bagaragaza umwihariko waho.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *