Mukankindi Elianne w’imyaka 66 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kazimba, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,wabuze ku wa 7 Mata, agiye kuzitura ihene yari yaziritse hafi y’ikivu anajyanye ibikoresho yogana ntagaruke, umuryango we ugakeka ko yishwe, umurambo we wasanzwe ku nkengero z’ikivu nyuma y’iminsi 3 ashakishwa.
Uwahaye Bwiza.com aya makuru, yavuze ko uyu mukecuru usanzwe uturiye ikivu, yagiye saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba avuga ko agiye gucyura ihene yari yahaziritse, babona ajyanye n’agashipili bakoresha boga n’isabune, n’imyenda yari yiriranywe ariko imbere ngo yambaye iyo ari bwogane ageze ku kivu, dore ko ngo yari anasanzwe azi koga.
Kubera ko abakuze benshi baturiye ikivu bavuga ko amazi yacyo ari meza cyane kuyogamo kuko ngo abavura amavunane akanababera umuti wa rubagimpande n’zindi ndwara, bakaba ariko bagira isoni zo kogera ahagaragara, banga ko urubyiruko rurimo n’abana babo n’abuzukuru rubaseka ko basa n’abiyambitse ubusa ku karubanda, bitajyanye n’umuco, ngo bahitamo kogera ahihishe, bakanajyayo mu masaha ashyira ijoro, bumva bisanzuye.
Ngo ni byo bakeka ko byabaye kuri uyu mukecuru, wagiye muri ariya masaha avuga ko agiye gucyura ihene, bakavuga ko ashobora kuba yaragezeyo,akajya kogera ahihishe, bitewe n’uko mu masaha nk’ariya hari igihe mu kivu haba harimo umuyaga mwinshi,banoga nta bikoresho byabugnewe bafite, ashobora kuba yaragiyemo umuyaga ukamurusha ingufu akarohama.
Ati: “Abo mu muryango we bategereje ko acyura iyo hene baraheba,babonye bwije cyane umwe ajya aho yari iziritse arayihabona umukecuru arabura, babanza gukeka ko yishwe, baratabaza,abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano batangira kubafasha gushakisha .’’
Arakomeza ati: “Icyaje gutera impungenge bamwe bagatangira gukeka ko yaba yishwe, ni uko imyenda yari yagiye yambaye,ako gashipli n’agasabune byasanzwe ku nkengero y’ikiyaga,we akabura, ntihagire n’ubabwira ko yamubonye yoga, bikababera urujijo, bagashakisha bagaheba, iryo joro bagataha, bakomeza gushakisha, baza kubona umurambo we ku nkengero z’ikivu ku wa 10 Mata, saa kumi n’ebyiri z’igitondo yambaye utwo two kogana.’’
Aba baturage bavuga ko ibi byo koga mu kivu bikwiye guhabwa umurongo, ntibajyemo uko babonye n’igihe babonye, bakavuga ko nk’impungenge zikomeye bazigira cyane ku bana babo mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko, aho usanga abana benshi ku kivu ngo baroga, bavuga ko nta kandi kazi bafite iwabo, ababyeyi babo bakaba batanababuza kuko na bo baba bari bujyeyo, bagasanga hakenewe imbaraga z’ubuyobozi ngo bijye bikorwa muri gahunda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugali, Ndagijimana Egide, yahamirije Bwiza.com aya makuru, ko umurambo w’uyu mukecuru wasanzwe ku nkengero z’ikivu,abo mu muryango we bakavuga ko bamuheruka avuga ko agiye gucyura ihene ntiyataha.
Ati: “Ibyo gukeka ko haba hari abamwishe byo ntitwabyemeza kuko nta gikomere yasanganywe, kandi n’abakuze bakunze kujya nk’aho hiherereye n’amasaha ngo baba banga gushungerwa n’abana n’abuzukuru, bakajya mu kivu koga. Iperereza n’isuzuma rya muganga bikaba ari byo byamara impungenge abakizifite, ariko n’umuryango we wavuze ko ntawe wikoma ngo yawabiciye, wemera gushyingura umurambo utaruhanije.’’
Yasabye abaturage kwirinda gukinisha amazi y’ikivu ngo bayajyemo uko biboneye badafite ibikoresho byabugnewe kuko biboneka, ko nubwo nta mabwiriza bafite yo kugira uwo babuza koga, aboga bakwiye kubikora mu buryo n’igihe babona bitabateza akaga, bakanogera ahagaragara ku buryo n’ugize ikibazo yabona abamutabara byihuse.
Ikibazo cy’abarohama bavuga ko bagiye koga gikunze kuvugwa cyane muri utu turere tw’intara y’uburengerazuba dukora ku kivu ,imigezi n’inzuzi bakunda kogamo, cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko by’abanyeshuri.
Abaturage bagasanga bitaborohera kubuza abana cyangwa abakuru bashaka kujya koga cyangwa kwishimisha ku kivu no muri izo nzuzi n’imigezi mu bundi buryo kujyayo, basagaba ko ibikoresho byo kogana byaboneka henshi, binahendutse, bikaba itegeko kubigira ku bakeneye koga, ngo impanuka za hato na hato zihaturuka zirindwe.



