Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 akurikiranyweho kwica se bapfa ingurube

Umurambo wa Mbanzendore Dani w’imyaka 50, washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa 7 Mutarama nyuma y’iminsi 5 yishwe n’imigeri n’amatafari abo mu muryango we bavuga ko yakubiswe n’umuhungu we Nsabimana Dieudonné w’imyaka 19 n’umugore we Mukankiko Thérésie, bapfa ingurube, abakekwaho ubu bwicanyi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba.

Amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com yahawe kuri uyu wa 7 Mutarama na se wa nyakwigendera witwa Kayijamahe Assiel w’imyaka 81, ubwo abaturage bari bategereje ko umurambo uvanwa mu bitaro bya Kibogora ngo ushyingurwe, avuga ko aya mahano yabereye mu mudugudu wa Gabiro,akagari ka Muhororo, mu murenge wa Kirimbi, mu karere ka Nyamasheke,mu ijoro ryo ku bunani.

Uyu musaza avuga ko ku bunani uyu muhungu we yari yiriranywe n’abaturanyi baganira banasangira ubunani, mu masaa moya y’umugoroba arataha, ageze iwe asanga ingurube ihari borojwe n’umushinga wazoroje abaturage n’uyu muryango ukayihabwa, yabwaguye ibibwana 6, ariko ngo yarararaga mu kiraro kidakingwa.

Ngo nyir’urugo yabonye ibi bibwana bishobora kuribwa n’ibisimba nijoro, atekereza kubyimurira mu kumba k’igikoni, umugore we n’uwo muhungu we barabyanga, undi akomeza guhatiriza, ni bwo ngo bahise bamwadukira bamushyira hasi batangira kumuhondagura imigeri n’amatafari mu nda kugeza bamugize intere.

Ngo bamaze kumugira gutyo bamutaye aho bigira mu nzu na murumuna w’uyu musore wari uje gukiza se bashaka kumukubita arigendera, umugabo aho azanzamukiye agenda akambakamba agera ku wundi muhungu we wari ushyingiwe vuba aba ari ho arara.

Mu gitondo undi muhungu we muto wabaga kuri uyu mukuru we wari umaze iminsi anshyingiwe aba ari we uzinduka guhuruza uyu sekuru wari utuye mu wundi mudugudu muri uyu murenge.

Kayijamahe ati: “Yaraye aho ahirita, nta wundi ubizi kuko muri uko guhondagurwa atatabaje, mugitond cyo ku wa 2 Mutarama,baje kumpuruza,mpageze nsanga agiye gupfa mwihutana ku kigo nderabuzima cya Karengera, baramusuzumpa, bampa ibinini tumuha, mugarura iwe, nsanga uwo mugore we ahari ariko umuhungu we bafatanije kumukubita sinamubona.’’

Avuga ko yabajije uwo mukazana we uko byagenze ngo bagire umuhungu we kuriya aramwihorera, umusaza asiga aho iyo ntere arataha. Ati: “Nabaye nkigera mu rugo bibaye saa yine z’ijoro, ntangiye gusenga ngo ndyame, numva ka kuzukuru kanjye karagarutse gakomanga, nkabajije igitumye kaza kiruka iryo joro,ari bwo nkihava,kambwira ko birangiye, se apfuye.

Nahise ngaruka turara aho ijoro ryose n’abaturage na bamwe mu bayobozi, bucya ku wa 3 Mutarama abandi bayobozi, n’inzego z’umutekano bahagera, RIB ijyana umurambo mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.’’

Umurambo ngo wamaze muri ibi bitaro iminsi 3,ku wa 6 Mutarama ni bwo wajyanywe I Kigali n’ubundi mu isuzuma, ugarurwa uri ibi bitaro, ku wa 7 Mutarama,abaturage bateranya ubushobozi bwo kuwukurayo, ushyingurwa ku gicamunsi.

Umuhungu we ukekwaho ku mwica, nyina n’uwo muhungu we wundi wabakijije bakamunanira, baje gutabwa muri yombi, bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba, icyakora nyuma y’iperereza, uwo wabakizaga yararekuwe, abandi baracyafunzwe.

Abo mu muryango wa nyakwigendera barimo uyu se umubyara bakavuga ko bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo, iki cyaha cyabahama bakabihanirwa by’intangarugero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Muhororo, Mukabutera Thérésie yemereye Bwiza.com aya makuru, avuga ko uyu muryango wahoragamo amakibirane, ibya biriya bibwana by’ingurube ari nk’imbarutso, kuko ngo uyu mugabo yahoraga arega ihohoterwa akorerwa n’umugore we n’uwo muhungu we, bamushinja kwaya umutungo mu nzoga ariko ngo ubuyobozi bwakurikirana bugasanga nta wo yaya, ahubwo ahohoterwa bikabije.

Ati: “Yahoraga arega gukubitwa n’umugore we. Byatuyoberaga ukuntu umugore amukubita kuko ubusanzwe yari umugabo w’ibigango ariko umugore akamubasha, bakaza tukabaganiriza,tukumva ngo babyungiye mu muryango. No kuri Noheli twarumvise ngo bari barwanye,ariko ikibazo ni uko babyungaga mu miryango,n’uku kumwica twabibwiwe n’abanyerondo,bo bacecetse.’’

Uyu muyobozi avuga ko amakimbirane mu miryangomuri aka kagari agihari kuko hari n’umugabo umaze iminsi mike atawe muri yombi, nyuma yo gufungurwa ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi yakekwagaho, yataha akajya ashaka gutema umugore we, vuba aha agiye kumutema umugore amuhunze,atema urutoki rwose bari bafite arararika, arafatwa asubizwa gereza.

Anavuga ko bahangayikishijwe n’undi muryango wo muri uriya mudugudu wa Gabiro nyakwigendera yaguyemo,umugabo wabaswe n’ubusinzi uhohotera umugore we bikabije. Ati: “Ikibabaje aba bo umugore arakubitwa akabibika aho, ntarege, tukumva ngo bongeye bihuje abari bahuruye bakumirwa bagataha,kandi bo baracyari na bato. Tubagira inama bakatwereka ko bazumvise ariko bakongera, tugahorana impungenge ko twazashiduka umwe yishe undi.’’

Asaba abaturage kwirinda amakimbirane n’urugomo urwo ari rwo rwose, uhohotewe ntabiceceke,kuko uku guceceka bigeraho bikavamo urupfu n’ifungwa,abana bagasigara bandagaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 akurikiranyweho kwica se bapfa ingurube
    Uwo mugire n’umuhunguwe bakurikiranwe Kandi bazahanwe byintangarugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *