Nyamasheke: Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu nzira zo kongererwa ubushobozi

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke buvuga ko mu rwego rwo kunoza imikorere y’uruganda  no gutuma rurushaho gutanga umusaruro, mu myaka mike iri imbere ruzava ku bushobozi bwo gutunganya toni 40 z’amababi mabisi ku munsi, rukagera kuri toni 60.

Ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi w’uru ruganda Mungwakuzwe Yves , ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi, aho barebera hamwe ibyagezweho, imbogamizi bahuye na zo n’icyakorwa ngo icyayi gikomeze kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga, hanahembwa abahinzi, abasoromyi n’abandi bakozi b’icyayi babaye indashyikirwa,banifurizanya umwaka mwiza.

Mungwakuzwe Yves  yavuze ko kwagura uru ruganda rumaze imyaka igera kuri 50 rukorera muri aka gace bizagirira akamaro abarebwa n’icyayi bose mu gihugu.

Yagize ati “Kugeza ubu dufite ubushobozi bwo kwakira no gutunganya toni 40 z’amababi mabisi ku munsi nubwo hari igihe dushobora kugeza kuri  toni 55 ariko turifuza ko mu myaka mike cyane iri imbere twarenza toni 60 ku munsi tukaba tugiye kongera ibitanda byakira amababi y’icyayi,bikajyana no kongera imashini zituma n’ubwiza bwacyo buboneka ,nubwo ari akazi katoroshye ariko twatangiye kuruvugurura ku buryo tubona bitazatugora kandi bizarushaho guteza imbere abarebwa n’iki cyayi bose n’igihugu muri rusange”.

Avuga ko hari n’izindi ngamba zifatwa bitewe n’ibibazo bigenda biboneka birimo nko kuba icyayi kidasoromwa ngo gishire mu murima kubera ibibazo by’ibura ry’abasoromyi,kuba bataragera ku gusoromana icyayi ubwiza bwacyo nk’uko babyifuza,bikaba bigiye gukemurwa hubakwa amacumbi y’abasoromyi bacyo,irerero ry’abana rizafasha ababyeyi gusoroma neza abana babo bari ahatunganye,n’ibindi agasaba aberebwa n’ubuhinzi bw’icyayi bose imikorere inoze,icyayi kikarushaho koko gukiza abagikora mo bose.

Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyamasheke bishimira intambwe abakora mu cyayi bagenda batera

Mu bibazo aba bahinzi bagaragaza nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura,Ngirinshuti Callixte,hari mo kuba batabasha kubona ingemwe zihagije bigatuma imirima iba yateguwe irara, kuba bataragera ku rwego rwo kunywa ku cyayi bihingira uburyohe bwacyo bukamenywa n’ab’ahandi kandi bo basabwa kongera ubwiza n’ubuhari batabuzi,ibikoresho bimwe byifashishwa mu gusoroma icyayi bitaraboneka, uyu muyobozi akavuga ko bizagenda bikemuka.

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi y’uru ruganda Karekezi Jean,avuga ko nubwo hari ibibazo bigihari ariko bashima Leta uburyo yagiye yita ku bahinzi b’icyayi,haba mu kubaha imigabane muri uru ruganda,gukurikirana izamuka ry’igiciro cy’icyayi n’ibindi, agasaba abahinzi gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe,ibibazo bigenda biboneka bagafatanya kubikemura kuko ngo ubushake bwo buba buhari.

Uru ruganda n’amakoperative y’abahinzi b’icyayi bakorana bafite abahinzi b’icyayi 1727 n’abasoromyi barenga 1000 bahinga ku buso bungana na hegitari 1303,Leta ikaba yararwongereye  izindi hegitari 155 zatangiye gutunganywa, abahinzi n’abandi bakozi b’indashyikirwa bakaba barashyikirijwe ibihembo birimo inka n’andi matungo magufi,umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien akavuga ko bazakomeza kwita kuri ubu buhinzi mu rwego rwo gukura mu bukene abaturage benshi bakirimo.

Meya Kamari Aimé Fabien n’abandi bayobozi bashyikiriza umusoromyi w’icyayi w’indashyikirwa inka y’igihembo
Aya matungo magufi ni bimwe mu bihembo byahawe abahinzi n’abasoromyi b’icyayi bahize abandi muri 2018

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *