Mu murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari umugabo uvuga ko kuri ubu ubuzima bwe buri habi nyuma yo gukubitwa n’Abanyerondo kuri ubu akaba ari kwihagarika hakaza amaraso.
Yitwa Nkezabera Modeste atuye mu Kagali ka Gasharu mu mudugudu wa Kagunga, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Bwiza Media yasobanuye ko yakubiswe n’abanyerondo nyuma yo gupfubiranira n’umwe muri bo akamumenaho inzoga atabishaka.
Nk’uko abwivugira mu buhamya bwe buri muri Video ikurikira ngo kuri ubu inkoni yakubiswe n’abo banyerondo zatumye asigaye yihagarika amaraso n’ubwo yari yagerageje kwivuza ariko ubushobozi bukamushirana. Uyu avuga ko kuri ubu abamukubise baburiwe irengero mu gihe yifuzaga ubutabera akavuzwa ndetse akaba yanafashwa abana be bakabona ibyo kurya ndetse bakanajya ku ishuri.
Kurikira imiterere y’iki kibazo muri VIDEO ikurikira…




One Response
Nyamirambo: Nkezabera ari kwihagarika amaraso nyuma yo gukubitwa n’abanyerondo – VIDEO
Kuki ajya kunywa adafite ubwihyu?
Nyirakabari se ni Croix Rouge?
Bwiza namwe lero mujye muhanura abambuzi aho gukangura abasinzi kwam ura ngo ejo mubavuganire.
Sam Kabera rwose oyaa.