Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza baranenga imicungire igaragara muri amwe mu makoperative bikabaviramo kuyareka kuko usanga imitungo yazo yitungiye abaziyobora ndetse no kubakurikirana bikabananiza.
Ibyo byagarutsweho mu kiganirompaka cyateguwe n’Ihuriro ry’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESSE) hagati y’abaturage n’ubuyobozi taliki ya 17 Ukwakira 2018, ku nkunga ya Transparency International Rwanda na kaminuza ya Aga Khan ishami ryo muri Kenya.
Nyabyenda Madelene wo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza avuga ko yaretse kwitabira amakoperative kuko byagaragaye ko ahanini imitungo yayo usanga yiharirwa n’abayobozi bazo aribo yitungiye umunyamuryango ntagire icyo abonamo.
Agira ati: “Buriya byagiye bibaho ko abantu bibumbira mu makoperative bikagera aho abayobozi bazo bahemukira abanyamuryango bakayitwara umutungo ariko kugira ngo abasigaye babone intege zo kugaruza no gukurikirana ibyo batwaye bikabaca intege”.
Nyabyenda avuga ko ubwo buhemu bukunze kugaragara hafi mu makoperative akora ibintu bitandukanye akabona biterwa n’uko abanyamuryango benshi baba badasobanukiwe n’imicungire ya koperative.
Agira ati: “Hari igihe tuba twibumbiye mu matsinda tukiyemeza gukjya dutanga ibiceri 300 ku kwezi kugira umwaka nushira tugiye kwinjira mu gikorwa cyo kugabana umutungo wareba ugasanga ibyo uhawe ntaho bihuriye n’ibyo watanze. Ibyo rero bituma ducika intege no kuba mu makoperative no mu matsinda umuntu akiyemeza gukora wenyine kubera ko mu makoperative nta nyungu tubonamo abaziyobora baturiganya”.
Habimana Aphrodis utuye muri uwo murenge wa Muyira avuga ko kwibumbira mu makoperative ari byiza ariko hari abagiye bacibwa intege no kuba basabwa imigabane bikagorana, no mu gihe ibonekeye bakazabura inyungu zayo bityo bagahitamo kwiviramo kuko zikiza abayobozi baziyoboye.
Abo baturage bahuriza hamwe ko mu gihe habayeho uburiganya mu micungire yak operative gukurikirana umuyobozi uyiyoboye wabukoze bibagora bikabaviramo no kubyihorera ahubwo bagasaba ubufasha ubuyobozi bw’ibanze bubegereye kuko byazaca intege n’abakizirimo.
Agoronome w’uyu murenge, Dusengimana Jacques avuga ko ikibazo cy’uko hari bamwe mu baturage batakitabira kwibumbira mu makoperative nk’abandi babitewe n’uko hari izifite imicungire itanoze ugasanga imitungo yazo yitungiye abayobozi bazo gusa.
Agira ati: “Nibyo koko hari amakoperative yagaragaweho gucungwa nabi nk’iyitwa Urugangazi na koperative z’abahinzi b’umuceri kuko mu igenzurwa dukora tureba ishusho y’umutungo zifite usanga inyungu n’ubushobozi zifite ari bikeya ari nabyo byatumye zimwe zihagarara.
Ariko si zose zicunzwe nabi kuko hari n’izindi z’intangarugero mu kugira imicungire myiza harimo nk’ayo usanga agizwe n’abajyanama b’ubuzima ariko ugasanga anahinga. Hari n’indi igerageza y’ikusanyirizo y’amata”.
Dusengimana avuga ko nk’akarere iyo basanze ikibazo kimeze gutyo bakora ubuvugizi ku kigo cy’Igihugu cy’amakoperative(RCA), abashinzwe kugenzura imitungo n’abagenza icyaha ku bayinyereje izo nzego zikaboherereza abagenzuzi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasime asubiza ku kibazo cya koperative zisa nizahagaze kubera imicungire mibi, avuga ko bafatanyije n’umushinga wa MINAGRI PASPA bari kongera guhuriza hamwe abanyamuryango b’izo koperative kugira ngo uruganda bari bafite rwongere rukore kandi bitarenze uyu mwaka wa 2018 koperative urugangazi ruzaba rukora kandi neza.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Meya akomeza avuga ko ubuyobozi bwa koperative bwigenga ariko abayobozi bazo badashobora gukora amakosa ngo birangirire aho ngaho kuko icyo gihe nk’akarere kabakurikirana gafatanyije n’ubuyobozi bwa RCA.
Asaba abanyamuryango ba koperative kudategereza ngo ibintu bigere iwandabaga kugira ngo ikibazo kibone kugaragara ndetse bikagira ingaruka kuri bamwe bakarinda iyo bayavamo.
Avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukomeza kwigisha no guhugura abaturage kugira ngo bakurikirane imikorere ya koperative yabo hakiri kare kuko hari aho bigera ugasanga amafaranga yabo yarayatwaye yanagaragara akaba ntayo agifite. Asaba abaturage gukurikirana amakoperative yabo umunsi ku wundi kugira ngo hirindwe kwangirika byinshi.
Muyira niwo murenge wabaye uwa mbere mu yindi yose mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017/2018, mu gihe akarere ka Nyanza ubarizwamo ariko kaje ku mwanya wa nyuma.

Sezibera Anselme



