Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, yajyanywe kwa muganga nyuma yo kwikata igitsina akoresheje icyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamivumu B, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma. Vincent Uwambayinkindi, Umukuru w’Umudugudu, yabwiye UMUSEKE ko ari mu ba mbere bageze aho byabereye nyuma yo guhamagarwa n’abaturage.
Yagize ati: “Twahasanze umusore yikebye, akuraho ubugabo bwe akoresheje icyuma. Yari amaze gutakaza amaraso menshi cyane, ashobora kuba arenga litiro eshanu, ku buryo no kuba akiriho ari amahirwe.”
Abaturanyi bavuga ko uwo musore yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe. Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 nibwo byatangiye kugaragara, hanyuma bukeye ku Cyumweru afata icyemezo cyo kwikata. Guhatirwa kujya kwa muganga byabanje kugorana kuko we ubwe atashakaga kujyayo.
Amakuru atangwa n’abaturanyi be avuga ko yari amaze igihe yibana, kandi mbere yigeze kurwara indwara yo mu mutwe ariko bigasa n’aho yakize. Nyuma y’iminsi mike ishize yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi burimo kwambara ubusa no kujya mu isantiri yo mu gace ka Buresi avuga ko ari “Yesu” wapfiriye abantu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere, yemeje aya makuru avuga ko uwo musore yahise yoherezwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo abashe kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru yizewe kandi avuga ko icyo gikorwa cyo kwishahura yagikoze ari wenyine mu rugo rwe.




