InShot_20250520_091129746

Nyanza: Yagiye gusambanya inka imukubita amahembe, abikora inkoko kugeza ipfuye

Mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru itangaje ivuga ku musore w’imyaka 18 ukekwaho kugerageza gusambanya inka bikamunanira, agahita asambanya inkoko kugeza ipfuye. Uyu musore asanzwe ari umushumba w’ihene muri aka gace.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubuhamya bwatanzwe na nyiri inkoko ubwo yaganiraga na BTN TV, avuga ko mbere yo gufata inkoko, uwo musore yari yabanje kugerageza kwiyegereza inka, ariko ikamurwanya ikamukubita amahembe, ahita ayireka ajya gushaka irindi tungo ritamugora.

Ni nyuma y’inama yari yabaye mu mudugudu ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo umwe mu batwarasibo yageraga iwe agasanga inkoko ye yapfuye, ifite ibimenyetso by’ibikorwa bidasanzwe.

Umuyobozi w’umudugudu avuga ko yahise yohereza ushinzwe umutekano ku rugo rwa nyiri inkoko, maze bahamagaza wa musore wari usanzwe ahaba. Yaje kwitaba yambaye ubusa, arimo kuzana ya nkoko yapfuye, iriho amaraso. Basanze n’igitsina cye kirimo ibimenyetso by’amaraso, bikomeza gukekwa ko ari we wabigizemo uruhare.

Ubwo yagezwaga imbere y’inama y’abaturage bari bagihari, yemeye ku mugaragaro ko yasambanyije inkoko kugeza ipfuye.

Polisi yamenyeshejwe iby’iki kibazo, ariko ivuga ko kugira ngo hatangwe dosiye y’ikirego, nyiri inkoko ari we ugomba kubanza gutanga ikirego ku cyaha cy’iyicwa ry’itungo. Nyamara, nyiri inkoko yahisemo kohereza uwo musore iwabo mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, aho bivugwa ko afite umuryango.

Amakuru avuga ko uyu musore ashobora kuba yari yanyoye urumogi mbere yo gukora ibi bikorwa, n’ubwo nta gihamya iraboneka mu buryo bwemewe n’amategeko. Umuyobozi w’umudugudu we yatangaje ko mu kureba uko uwo musore yari amerewe, nta bimenyetso byo mu mutwe byari bimugaragaraho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *