Abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kuri uyu wa 12 Kanama 2025, bagiranye inama n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge aribo Bwana Ingangare Alexis na Madamu Uwamahoro Genevieve ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose Igize Akarere ka Nyarugenge uko ari 10. Hari mu gikorwa cy’itangwa ry’agatabo gasobanura mu buryo bworoshye Ingengo y’Imari ku rwego rw’igihugu.
Abayobozi baturutse muri MINECOFIN bari bayobowe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari (Director General of Budget Management and Report) baganiriye n’Abayobozi b’Akarere ku ngamba zo gukwirakwiza agatabo korohereza umuturage gusobanukirwa ingengo y’Imari. Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye MINECOFIN bunasezeranya ko ako gatabo kazagezwa ahashoboka hose haba ku rwego rw’Isibo n’urw’Umudugudu kugira ngo ubu bumenyi ku ngengo y’imari bugere ku baturage.
Ako gatabo kagamije gufasha buri wese gusobanukirwa uko Ingengo y’Imari icungwa. Gasesengura amakuru y’ingenzi ku Ngengo y’Imari mu buryo bunoze, kibanda ku gukorera mu mucyo, ndetse n’uruhare rwa buri wese mu igenamigambi.
INGENGO Y’IMARI
Amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’imari ni miliyari 7.032,5 Frw. Agizwe n’azakusanywa imbere mu gihugu angana na miliyari 4.105,2 Frw harimo miliyari 3.628,0 Frw zizava mu misoro mu gihe miliyari 477,2 Frw zizakusanywa mu bundi buryo.Inkunga zizaba zingana na miliyari 585,2 Frw mu gihe inguzanyo zo hanze zizaba zingana na miliyari 2.151,9 Frw.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa bya guverinoma angana na miliyari 4.352,9 Frw mu gihe azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari n’indi mishinga angana na miliyari 2.679,5 Frw.
Iyi ngengo y’imari yazamutse bigizwemo uruhare n’amafaranga leta itagenya kuzakura mu misoro itandukanye yashyizweho.




