Muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatatu abatuye mu mirenge ya Nyamirambo na Nyakabanda basuwe n’uru rwego aho umuvunyi yasabye abatuye muri iyo mirenge kutihutira kujyana ibibazo byabo mu nkiko.

Urwego rw’Umuvunyi rwabwiye aba baturage ko Inkiko ruzemera ariko ko ku baturage baba bagiranye ibibazo hagati yabo kwihutira kuzigana atari byo byiza kuko akenshi iyo umwe mu bazigannye atazi neza imikorere yazo ashobora kwisanga azirenganiyemo akaba ari yo mpamvu uru rwego rwo rubasaba kujya babanza kuganira ku bibazo bagiranye byakwanga bakitabaza ubuyobozi mu nzego z’ibanze mbere yo kujya mu nkiko.
Iyi gahunda isanzwe ikorwa mu turere hirya no hino, ubu yakorewe mu mujyi wa Kigali aho uru rwego rwahereye ku karere ka Nyarugenge rusura abaturage bagatuye kugira ngo abavunyi bahure n’abaturage imbonankubone.
Abatuye iyi mirenge bigishijwe uburenganzira bwabo mu mategeko, icyakora basabwa kutihutira mu nkiko mu gihe bagiranye amakimbirane kuko inzira y’inkiko ari inzira igoye mu gihe uyigiyemo atazi neza uko ikora. Bagiriwe inama yo kujya babanza gukemurira amakimbirane mu muryango byakwanga bakitabaza inzego z’ubuyobozi zikabakorera ubuhuza ku buntu.

Yankurije Odette, ni Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yagize ati: ‘’ Inkiko rwose turakorana kandi ziri no mu rugaga rw’ubutabera (justice sector) natwe tubarizwamo nk’Urwego rw’Umuvunyi. Ariko kubera imiterere yazo twebwe dusaba abaturage kutihutira kugana inkiko kuko zo umwanzuzo wazo uba ari ugutsinda cyangwa gutsindwa ugasanga utazi kuburana neza aratsinzwe igihe cyo kurangiza imanza ugasanga havutse ibibazo byinshi ku watsinzwe.’’

Yakomeje agira ati “Icyo twe dusaba abanyarwanda ni ukuyoboka Inama y’umuryango ku bafite ibibazo mu miryango birimo izungura, amasambu n’ibindi hanyuma abandi bakagana ubuyobozi bukabafasha kumvikana ku buntu kuko ni byo byiza bituma bongera kubana mu mahoro kurusha uko umwe ava mu rukiko yatsinzwe aho usanga bigoranye kongera kubana neza.”
Iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi ni gahunda igamije gukemura ibibazo by’abaturage ahanini usanga byakabaye byarakemuwe n’inzego zinyuranye ariko bikarangaranwa cyangwa bigatinda gukemurwa.

Mu bibazo byakiriwe higanjemo ibibazo bijyanye n’izungura ku butaka, ihererekanya ry’ubutaka, amakimbirane mu miryango, ibibazo by’ubukene n’ibindi. Kuri ubu iyi gahunda irakomereza mu mirenge ya Nyarugenge na Rwezamenyo mbere y’uko uru rwego rw’Umuvunyi rutangira gusura imirenge igize akarere ka Kicukiro tariki 11 — 15 Werurwe 2024.




