Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahangayikishijwe n’iturika ry’intambi zibangiririza imwe mu mitungo yabo, bagashinja ubuyobozi kutabafasha muri iki kibazo.
Ikibazo cy’ingaruka zitezwa n’ituritswa ry’intambi ku batuye mu Murenge wa Rusenge kimaze imyaka isanga ibiri kizwi n’ubuyobozi bwaka Karere, aba baturage bahangayikishijwe no guhora basiragira umunsi ku munsi imbere yabwo, ntibafashwe uko bikwiye.
Mu kiganiro bagiranye na Bwiza.com, bavuga ko iyo batangiye guturitsa izi ntambi, nta muturage n’umwe uguma mu nzu kuko baba bafite ubwoba ko zizibasenyeraho.
Sikubwabo Yohani yagize ati: “Inka yanjye yari ifite amezi atandatu baza guturitsa urutambi, iraramburura. Indi nshuro ihene nayo nari mfite nayo iramburura abana babiri yahakaga, ibyo byose ni ingaruka z’ituritswa ry’urutambi.”

Undi yagize ati: “Ikibazo cyacu kirazwi, hashize imyaka ibiri ubuyobozi bw’Akarere bukizi. Bagombaga kwimura ingo 28, bimura ingo 6 ni zo zahawe ingurane twe turasigara. Buri gihe abavuye mu karere baraza bagafotora bakigendera tugategereza ko baza ku twishyura twarahebye. Twagiye ku karere ishuro nyinshi dushaka umuyobozi w’Akarere bakatujyana mu bashizwe ubutaka, nabo ntibagire icyo badufasha.”
Nteziryayo Innocent ati: “Nkajye mbana n’amatungo mu gakoni kubera gutinya ko inzu ishobora kungwaho bitewe n’umutingito w’urutambi, usibye n’amatungo agira ikibazo akaramburura ariko n’abagore batwite bashobora kuhagirira ikibazo bitewe n’umutingito niturika ry’ariya mabuye. Dore nk’aha iwajye ameshi arahansanga. Turifuza yuko baza bakatubarira amazu yacu yangiritse bakayariha, ubundi bakadusanira amazu yacu nk’uko bayasanze.”

Yakomeje avuga ku zindi mpungenge abaturiye ahaturikirizwa izi ntambi bafite, ati: “Izindi mpungenge dufite mbere iyo bajyaga guturitsa urutambi bashyiragaho impuruza hanyuma bakatuvana mumazu tugahungira kure. Kuri ubu ntibagishyiraho impuruza kugira ngo buriwese ahunge, akenshi baturitsa mu masaha abana baba basubiye kwiga bityo tukagira impungenge z’uko hari abo ayo mabuye ashobora guhitana bakahasiga ubuzima. Ikindi iriba twari dufite baraje bara risiba, ku buryo amazi twakoreshaga yatembaga ku bitare kuri ubu acamo imyanda yo mu musarani uturuka aho mu Bashinwa haturikirizwa amabuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wa gateganyo, Gashema Janvier ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, ku wa 14 gicurasi 2021 yavuze ko hari imiryangoyimuwe bitewe n’uko byagaragaraga ko ibikorwa byayo bishobora kuzangirizwa n’intambi. Ngo niba hari indi, ubuyobozi bw’Akarere buzagenda bubisuzuma kugira ngo nayo ifashwe.
Meya Gashema yagize ati: “Hari imiryango cumi n’umunani inzu zabo zishobora kuba zarangiritse, hari abo twagiye twimura kubera ko twabonaga ibyo bikorwa bizangirika. Niba hari abandi bakigirwaho ingaruka no kuba hagiturikirizwa intambi, ibyo nabyo turagenda tukabisuzuma, twasanga ari byo, uwo muturage agafashwa mu buryo bwateganijwe. Ndumva tuzajyayo tukabikemura.”
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aheruka gusura tumwe mu turere dukora ku ishyamba rya Nyungwe, yibukije abayobozi ko bakorera umuturage, abasaba gutanga serivise nziza, bagakemura ibirarane by’ibibazo abaturage bafite.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




