Nyaruguru ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyepfo duhinga ibirayi ku buso bunini, bikaba byaranakitiriwe (byitwa Nyaruguru) nk’uko byumvikana mu masoko atandukanye muri iki gice n’ahandi mu gihugu.
Gusa uyu musaruro wose bawubona bahinga mu buryo bwa gakondo, bakawukesha ubuso bunini gusa, ari yo mpamvu ubuyobozi bwabafashije gukora amaterasi y’indinganire, kugira ngo ukomeze kwiyongera.

Aba baturage by’umwihariko abo mu Murenge wa Rusenge bavuga ko ubu biteze umusaruro mwinshi w’ibirayi bitewe n’aya materasi azajya arinda ubutaka bwabo gutembanwa n’amazi, kimwe n’amafumbire iyi mbuto iba yarahinganwe.
Leonard utuye mu Kagari ka Cyuna muri uyu murenge yagize ati: “Aya materasi tuyitezeho umusaruro mwinshi.” Ngo mbere yo gukora aya materasi “aha hantu hari habi cyane, hari ahantu hahanamye, hatera. Urabona hano hantu haratwarwaga, imirima ikajya mu kabande, ariko urabona ko ubu ngubu harateze nta kibazo, isuri ntabwo izongera gutwara imirima.”
Mukaruhimbi Pourquellie avuga ko ubusanzwe we yari afite Are 22 z’ubutaka atabashaga guhinga bitewe n’uko butari butunganyije neza. Avuga ko ubuyobozi bwamufashije, bumukorera amaterasi, ubu akaba yiteguye kubuhingamo ibirayi yahawe n’umushinga utera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi.
Mbere yo gukorwamo amaterasi, Mukaruhimbi yagize ati: “Hano hantu hari hameze nabi hatera, n’abaturage baho bari bafite ubutaka bunini, nkanjye nifasheho urugero, mfite are 22, ntabwo nashoboraga kuzihinga ngo nzirangize rero.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko avuga ko mu gihe biteguye kubona umusaruro mwinshi w’ibirayi, bifuza ko ubuyobozi bwabubakira uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku birayi, rwazabafasha kuzamura agaciro k’iki gihingwa.
Mukaruhimbi yavuze ko babaye bahawe uru ruganda “byaba bishimishije ku rugero ntashobora kuvuga. Uruganda rw’ibirayi ruramutse ruje, rwadufasha kuba abahinzi basobanutse, kandi rukanadufasha no gusobanukirwa uburyo imbuto z’ibirayi zibikwa, zikamara igihe.”

Usibye no kugura umusaruro wabo ku giciro gishimishije, Mukaruhimbi yavuze ko uru ruganda rwanabaha akazi, bakajya binjiriza habiri, bagasirimuka birushijeho. Ati: “Nk’ubu ndi umukecuru uzi gusoma no kwandika, ubu se hari icyizere bangiriye, ngakora muri urwo ruganda, naba nsa nabi?”
Aba baturage basaba ko kandi banakubakirwa inzu ibika by’igihe kirekire, ikanatubura imbuto y’ibirayi, mu gihe bayikeneye bakajya bayibonera hafi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Gashema Janvier, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yizeje aba bahinzi ko uruganda rwazubakwa mu gihe aka karere kazaba kamaze kugera ku musaruro kifuza.
Gashema yagize ati: “Twakomeza kuzamura umusaruro, twawugeraho, ntekereza ko n’ikindi cyo kubibyaza umusaruro, gukora uruganda rukora amafiriti, twari tutarabitekereza ariko kugira ngo tubanze twihaze mu musaruro w’ibirayi, hanyuma duhaze n’isoko, nitugera kuri urwo rwego, ntekereza ko n’uruganda rutoya, narwo rushobora kuzaboneka mu gihe twaba dufite n’umusaruro ushoboka kurujyamo.”





