Impunzi y’Umunyekongo ikomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge yari iherutse kugera mu nkambi y’impunzi ya Nyarugusu, yo mu gihugu cya Tanzania, mu gitondo cyo kuwa Kane ushize yiciwe muri iyi nkambi n’abantu bitwaje imbunda bambaye imyambaro y’igipolisi n’iya gisivili bamushinja gushyigikira M23 .
Amakuru agera ku rubuga SOSMediaBurundi dukesha iyi nkuru, avuga ko yakekwagaho kuba umusirikare wa M23, umutwe witwaje intwaro uhanganye na Guverrinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umuryango w’uwahohotewe wahise ujyanwa ahantu harinzwe.
Impunzi ziri mu nkambi ya Nyarugusu mu gice cy’Abanyekongo ngo zakanguwe n’urusaku rw’imbunda rutamaze akanya ku wa Kane.
“Abantu bitwaje imbunda bambaye imyenda ya polisi ya Tanzaniya kandi bambaye imyenda ya gisivili binjiye mu nzu yacu. Barashe umugabo wanjye bamwegereye ahita apfa, ” uyu ni umugore wa nyakwigendera asobanura uko byagenze.
Ibi byabereye muri zone 10. Uwahohotewe yarashwe amasasu abiri mu gatuza nk’uko umugore we yakomeje avuga.
Abagizi ba nabi ngo babanje kubaza impunzi ku bijyanye n’uko bishoboka ko yari atunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, arabihakana mbere yo gusohorwa mu cyumba cye, ari nayo mahirwe yonyine yahawe yo kutabona umuryango we wose urimburwa.
Umugore we ati: “Mbere yo kumurasa, bakomeje gusubiramo bati: ’twereke aho wahishe intwaro, nshuti jenerali wa M23 ′”.
We hamwe n’abana babo bombi batashywe n’ubwoba kuko umutware w’urugo yiciwe imbere yabo.
Babonye amaraso ava nyuma yo kuraswa kandi atarukira ku myenda yabo. Umurambo we bivugwa ko watwawe n’abateye, bikekwa ko bafatanyije n’Igipolisi cya Tanzania kirinda inkambi, bamujyana mu modoka ya pickup ahantu hataramenyekana.



