1001767174-0eedb

Nyina wa Diplomate yapfuye

Umuraperi w’Umunyarwanda, Diplomate uzwi cyane nka Dip G, yatangaje inkuru ibabaje ko yabuze umubyeyi we ku mugoroba wo ku wa 3 Nzeri 2025.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda gakomeye n’urukundo rudasanzwe yakundaga nyina, agira ati: “Ruhukira mu mahoro mama, urukundo, umurava n’ubugwaneza byawe bizahora bimbana. Wabaye intwari kugeza ku gasanduku k’umwuka kawe ka nyuma, uri byose kuri njye.”

Diplomate, ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Kure y’imbibi, Umucakara w’ibihe, Indebakure, na Umunsi ukeye. Mu buzima busanzwe benshi bamwita Nuru Fassasi, izina ryamamaye cyane cyane mu gace ka Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro.

Ni umwe mu baraperi bake bo mu Rwanda bazwiho gukora indirimbo zifite ubutumwa bukangura abantu, bikaba bituma agereranywa n’abahanzi mpuzamahanga bakora Hip Hop ishingiye ku bitekerezo n’ubuzima bwa rubanda nka Mos Def, Talib Kweli, J. Cole na Kendrick Lamar.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *