Nyiri Wagner yatangaje ko ingabo za Ukraine zabujije abarwanyi be amahwemo muri Bakhmut

Nyir’umutwe w’abacancuro wa Wagner Group, Yevgeny Prigozhin, yatangaje ko ingabo za Ukraine zitari korohera na gato abarwanyi be mu karere ka Bakhmut muri Leta ya Donetsk.

Al Jazeera yatangaje ko muri Bakhmut hamaze iminsi habera imirwano ikomeye cyane, aho ubu ingabo za Ukraine zigenzura igice cyo mu burengerazuba, abarwanyi ba Wagner bakaba bagenzura uburasirazuba.

Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, kuri uyu wa 12 Werurwe 2023 byavuze ko Prigozhin yatangaje ko ingabo za Ukraine ziri kurasa ku barwanyi be ubudatuza, mu rwego rwo kubabuza kwegera imbere, ariko ngo na bo ntibazemera gusebya u Burusiya.

Prigozhin yagize ati: “Ibintu birakomeye muri Bakhmut, birakomeye cyane. Umwanzira ari kurwanira buri metero. Uko twegera mu mujyi rwagati, ni ko imirwano ikomera. Imbunda nini n’ibifaru biri kwifashishwa mu kuturwanya.”

Uyu murwanyi usanzwe ari inshuti magara ya Perezida w’u Burusiya yakomeje ati: “Abanya-Ukraine bari gukomeza gukura mu bubiko. Ariko dukomeje kwegera imbere, kandi tuzakomeza, ntabwo tuzatwikiza ikuzo ry’ingabo z’u Burusiya ikimwaro.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaraye atangaje ko kuva tariki ya 6 Werurwe, ingabo z’igihugu cye zimaze kwicira muri Bakhmut iz’u Burusiya 1100 no gukomeretsa bikomeye 1500.

Minisitiri y’ingabo y’u Burusiya yo yatangaje ko mu masaha 24 ashize, ingabo z’igihugu cye zishe abasirikare barenga 220 ba Ukraine no gusenya bimwe mu bikoresho byabo by’urugamba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *