Abaraperi babiri bakomeye mu Rwanda aribo Bull Dog na Riderman bategerejwe i Rubavu muri Kivu Beach Festival Rubavu Nziza, aho barahaza nyuma yo ku murika Album bahuriyemo yitwa “Icyumba cy’amategeko” bamurika kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024
Iserukiramuco rya Kivu Beach Festival Rubavu Nziza, rizaba hagati ya tariki ya 29 Kanama kugera ku itariki ya 01 Nzeri 2024, ryateguwe mu kwishimira intsinzi y’Umukuru w’Igihugu Kagame Paul wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda no gufasha abasanzwe batuye mu mahanga baje mu biruhuko kwidagadura.
Iyaremye Yves, Umuyobozi mu bategura iri serukiramuco yavuze ko hari byinshi byiza bihishiwe abazaryitabira.
Ati: “Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo kugaragaza umuco, kuzamura impano zitandukanye z’abato by’umwihariko mu bugeni, ubusizi n’ubuvanganzo kandi buri wese azabona icyo akeneye kubera ko hazaba haberamo Expo, dore ko turimo kwishimira intsinzi kandi tunafasha abadiyasipora baje mu biruhuko ku ruhuka neza.”
Muri iri serukiramuco, Abanya Rubavu n’abahagenda bashyizwe igorora kuko mu bahanzi bazabasusurutsa abazaryitabira harimo ibihangange muri muzika nyarwanda hatibagiranye n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu.



