Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi, kuri uyu wa Kane zafatiye mu nyanja ya Mediterranée ubwato bwari bwikoreye Peteroli buyivanye mu Burusiya.
Abayobozi b’Igisirikare cy’u Bufaransa kirwanira mu nyanja batangaje ko ubwo bwato bwitwa Grinch bukekwaho kuba bwikoreraga Peteroli bwiyitirira igihugu kitari cyo.
Itangazo ry’icyo gisirikare rivuga ko ubwo bwato bwarimo buherekezwa bujya ku cyambu kugira ngo bugenzurwe neza.
Amakuru y’ifatwa rya buriya bwato kandi yemejwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Macron yavuze ko ifatwa rya buriya bwato rishingiye ku “kuba burebwa n’ibihano mpuzamahanga, no kuba bukekwaho kugendera ku ibendera ritari ryo.”
Yavuze ko Operasiyo yo kubufata yakozwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa benshi b’u Bufaransa, ndetse hakurikijwe amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye itegeko ry’inyanja.
Amakuru avuga ko mu bafashije u Bufaransa gufata buriya bwato harimo u Bwongereza bwatanze amakuru y’ubutasi.
Macron yavuze ko u Bufaransa bwamaze gutangira iperereza ryo mu butabera nyuma yo gufata buriya bwato.
Yashimangiye kandi ko igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga no guharanira ko ibihano byubahirizwa.
Yunzemo ati: “Ibikorwa bya ‘shadow fleet’ (amato ba nyirayo baba batazwi) bigira uruhare mu gutera inkunga intambara y’ubugizi bwa nabi irimo gukorwa kuri Ukraine.”
U Bufaransa bwafashe buriya bwato nyuma y’uko ku wa 7 Mutarama ubundi bwato bw’Abarusiya buzwi nka Marinera bwafatiwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyanja ya Atlantique.




