Nyuma ya FOREBU iyobowe na Gen Niyombare, havutse undi mutwe wa gisirikare ugamije guhirika Nkurunziza

Hari hashize iminsi mike bitangajwe ko hashinzwe umutwe wa gisirikare FOREBU, bitangazwa ko uyobowe na Gen Niyombare Godefroid na bagenzi be bahoze mu gisirikare n’igipolisi by’u Burundi, kuri ubu havutse undi bihuje intego yo gushaka guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe wa gisirikare wavutse UPR (Union des Patriotes pour la Révolution) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2016, batangaje ko baje bambariye urugamba rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bakoresheje imbaraga izo arizo zose, iza gisirikare na politiki.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’uwitwa Victor Ndayaharanire watangaje ko ari we muvugizi w’uyu mutwe UPR, yahamije ko ibibazo byose Abarundi bafite byakuruwe n’ishyaka CNDD FDD ryishe amasezerano y’i Arusha.
Umutwe UPR ngo wavutse bitewe n’uko barangije kubona ko Leta ya Nkurunziza ititaye ku biganiro isabwa byo kugarura amahoro mu Burundi, bityo ngo bakaba barafashe icyemezo cyo kuyirwanya bakoresheje umuheto.
Mu gihe batangaza ko bazashyira hanze ubuyobozi bw’uyu mutwe mu minsi mike iri imbere, uyu mutwe uvutse usanga indi mitwe 3 nayo ivuga ko igamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bashinja gushyira Abarundi ku ngoyi y’igitugu, ubwicanyi, gusahura, ihohotera iryo ariryo ryose,…
Indi mitwe yari isanzwe FNL iyobowe na Aloys Nzabampema, RED TABARA hamwe na FOREBU iyobowe na Gén.Godefroid Niyombare.
Burundikk
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *