Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016,Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongeye kurega guverinoma y’ u Rwanda gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi hifashishijwe gutoza igisirikare impunzi z’u Burundi ziri mu Rwanda zahunze Perezida Pierre Nkurunziza hagamijwe kuzisubiza mu Burundi kujya kumuhirika.
Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika Linda Thomas Greenfield ibi yabitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 10 Gashyantare 2016 ubwo yari muri Sena ya Amerika.
Linda Thomas Greenfield ati « twiboneye n’amaso yacu amaraporo atandukanye yatanzwe na bagenzi bacu bahibereye avuga ko guverinoma y’u Rwanda iri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burundi »
Ibi bije nyuma yaho raporo y’ibanga y’impuguke za ONU iherutse gutangazwa mu mpera z’ukwezi gushize yavugaga ko zimwe mu mpunzi z’u Burundi ziri mu nkambi z’impunzi ziherereye mu Rwanda zatojwe igisirikare bikozwe n’ingabo z’u Rwanda.
Ni ibinyoma byambaye ubusa
Guverinoma y’u Rwanda ihakana aya makuru ivuga ko abavuga ko u Rwanda rutoza abajya guhungabanya umutekano w’u Burundi ntabiriho kandi nta mugambi wo kubuza abavandimwe b’abarundi umutekano leta y’u Rwanda ifite.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko abavuga ibi ari abananiwe gukemura ibibazo by’u Burundi.
Ubwo aheruka muri Sena y’u Rwanda ku itariki ya 9 Gashyantare 2016, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko abavuga u Rwanda mu kugira uruhare mu bibera mu Burundi bagamije kujijisha no gutuma ikibazo cy’u Burundi kidakemuka.
Minisitiri Mishikiwabo yavuze ko muri rusange ukuyeho ikibazo cy’u Burundi kimaze hafi umwaka, akarere kifashe neza cyane ko na bimwe mu bibazo byagiye biterwa na Jenoside byagiye bibonerwa umuti, hakaba n’ibyatewe n’ingaruka z’ubukoloni cyangwa politiki.
Ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, yagize ati “U Burundi n’u Rwanda ntabwo turi abaturanyi gusa, turi ibihugu bisangiye byinshi cyane ku buryo iyo u Burundi bugize ikibazo natwe nk’igihugu bitugiraho ingaruka.”
Avuga nanone kandi ko abandi ari abananiwe gukemura ikibazo cy’u Burundi bagashaka kwikura mu isoni y’ibibera mu Burundi bananiwe gukemura.
Minisitri Mushikiwabo yemeza ko ibibazo igihugu cy’u Burundi kirimo ubu, ngo byatewe n’u Burundi n’Abayobozi babwo bigira ingaruka ku bindi bihugu.
Ku bwa Minisitiri Mushikiwabo abona ko ikibazo cy’ u Burundi gikomeje gutokoza umutekano mu bihugu byo mu karere, umwanzuro wafashwe n’ u muryango wa Afurika yunze ubumwe wo koherezayo abakuru b’ ibihugu bitanu bakaganiriza mugenzi wabo hari icyo ibiganiro byafasha kuri iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP/ Bwiza.com



