Abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka ry’abarepublicans muri Leta zunze ubumwe za Amerika baneguye Donald Trump unaherutse kwitwa umusazi na Perezida Mugabe wa Zimbabwe.
Donald Trump yaneguwe na bagenzi be nyuma yaho yangiye kwitabira ikiganiro cyari kubahuza kuri television mu ntara ya Iowa.
Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Trump yanze kwitabira icyo kiganiro cya Fox News, nyuma yaho bangiye gukuraho uwari uhagarariye ikiganiri Megyn Kelly, Trump ashinja kubogama ku ruhande rumwe.
Kuba Trump ataraje muri ico kiganiro, abahanganye na we 7 berekanye ko ntacyo bibabwiye, ibi bikaba byaragarutsweho cyane na Depite muri Texas, Ted Cruz waneguye Trump cyane.
Yigana ibyavuzwe na Trump, Ted Cruz yagize ati:“NJyewe ndi umuzimu kandi buri muntu wese uri hano ni ikigoryi, udakundwa n’abantu, wowe Ben(Carson), uri umuganga mubi wo kubaga,” uko ni ko yavuze, ariko agerageza kwigana Trump.
Trump akomeje kunengwa na bagenzi be mu gihe na Perezida Mugabe wa Zimbabwe umusaza w’imyaka 92 y’amavuko yamwise umusazi(umurwayi wo mu mutwe), icyihebe, akanamutangariza ko ari umwuzukuru wa Hitler wishe imbaga y’Abayahudi.
Mugabe yibasiriye uyu mugabo Trump nyuma yaho nawe yari yatangaje ko natorerwa kuyobora USA azahita afunga Mugabe na mugenzi Museveni wa Uganda abashinja kuyoboza igitugu.
Donald anaherutse gutangaza ko ababazwa cyane n’uburyo ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zifashwe nabi cyane, abitangaza ashingiye ku cyo yita agasuzuguro ngo zagaragarijwe na Iran ubwo zafatwaga mpiri bivugwa ko zavogereye ubutaka bwabo(Iran).
Perezida Mugabe yatangaje ko uyu muherwe Donald Trump aramutse agiriwe ikizere n’abanyamerika, bakamuha amahirwe akayobora iki gihugu cy’igihangage ku isi ko yahita yoreka isi yose, ari naho yahereye amwita umwuzukuru wa Hitler,umurwayi wo mu mutwe ndetse ko ari n’icyihebe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théonetse/Bwiza.com



