Icyamamare Zari ukunda gutegura ibirori yise (white Party) mu minsi yashize nibwo atabivugagaho rumwe na Perezida mushya wa Tanzania Magufuri, amubwira ko ibyo birori bidahwitse, ubu noneho yagaragaje agahinda ke nyuma y’uko ibirori yateguye byahuye n’ibizazane.
Zari usanzwe utegura ibi bitaramo bikitabirwa, yatunguwe no kubona abantu mbarwa aribo bitabiriye ibyo birori, ariko ngo ntiyacitse intege kuko mbere ya byose yizera Imana ishobora byose.

Iki gitaramo Zari yari yagiteguye mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihugu cya Kenya, gusa ngo yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo yasangaga hitabiriye abantu mbarwa.
Mu gihe ibiciro byo kwinjira ngo byanganaga na kimwe cya kabiri k’igiciro abantu bari basanzwe binjiriraho mu gihugu cya Tanzaniya, ntacyo byatanze kuko yabuze abakiriya.
Ngo intandaro yo guhomba kw’ibi birori ngo ni abanyaKenya bashatse kumwereka ko mu gihugu cyabo hari abamurenzeho kabone naho yakomeza kwiyita umuherwe inshuro zitabarika (Lady Boss).

Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije ifoto inshuti ze ari kumwe n’umuhungu we agira ati ”Blessed ni umugabo wizera Imana, kandi ibyiringiro bye ni Uwiteka.Imana imwiteho muri izi ntangiro z’icyumweru”.
Zari yatangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi acecetse benshi bategereje kumva icyo azavuga nyuma yo gusebera muri Kenya, gusa yatunguranye ubwo yahitaga atangaza amagambo y’ivugabutumwa.
Abakunzi ba Zari bamuba hafi kandi bamushyigikiye bagiye bohereza ubutumwa butandukanye bamukomeza “ ihangane , ntibirarangira, haracyari ibyiringiro, reka Yesu akorere muri wowe umubabaro wawe urashira , ubundi ubone amahoro yo mu mutima .”

Undi mukunzi we yagize icyo yongeraho agira ati”ndishimye cyane kuri ubwo buhamya udusangije, ahari ndakeka bufashije benshi babukurikiye, iy’isi ntacyo ivuze Uwiteka niwe urinda intambwe z’ibirenge byawe kandi ibyo akugambiriyeho ntabwo ari ibibi ahubwo ni ibyiza gusa. Imana iguhe umugisha.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com



