Nyuma yo kugenda kwa Tonny,Touch Record isigaye ari iya Jay Polly wenyine

Nyuma yo gusezera Green P na Junior ndetse na Tonny mu nzu itunganya umuziki (Lebel) ya Touch ubu iyi nzu isigaye yihariwe na Jay Polly.
Nyuma y’ibibazo by’uruhuri byaranze studio “Touch record” ari nabyo byatumye icikamo ibice bibiri ari byo Touch Record na Touch intertainment,ubu bamwe mu bakozi bayo n’abafatanyabikorwa bamaze gukuramo akabo karenge usibye umuhanzi Jay Polly wenyine.
jay
Nk’uko byatangajwe mu kiganiro Flash Network cyo kuri radiyo Flash FM, ngo umuhanzi Jay Polly ni we wasigaye muri Sitidiyo “Touch record” ngo bimenyekanye mu minsi ya vuba nyuma y’aho umuhanzi Tonny nawe bari basigaranyemo atangarije ko yasezeye bidasubirwaho.
Mu byatumye Tonny asezera muri iyi studio harimo kuba batubahirizaga ibikubiye mu masezerano bagiranye no kuba ibihangano bye bitatezwa imbere nk’uko bikwiye no kuba bimwe na bimwe bidakorwa nk’uko abyifuza kandi bari baremeranyije.
Tony
Umuhanzi Green P niwe wabanje gusezera ava muri Touch Record ku mpamvu z’uko bari bamurimo umwenda ndetse bakaba bataranubahirizaga ibyo bumvikanye mu masezerano bari baragiranye.
Juniro Multisystem nawe nibwo yari aherutse kuva muri iyi nzu itunganya umuziki ku kayabo ka miliyoni ebyiri yahawe na Lil G kugira ngo akore muri sitidiyo ye yashinze yise Round Music.
Nyuma yo kuva muri iyi studio kwa Green P na Tonny hasigaye mo umuhanzi Jay Polly wenyine kuko ari we usigaranye amasezerano nayo, Jay Polly yasinyanye amasezerano y’imyaka 3 n’iyi nzu itunganya umuziki, bayasinye mu mwaka wa 2013.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *