Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo umunyamakuru Ntwari Williams aravuga ko ifungwa rye ryateguwe

Nyuma y’itabwa muri yombi akanya gato k’umunyamakuru wa The East African akongera kurekurwa, undi munyamakuru, Ntwari John Williams, we ruracyageretse hagati ye n’ubutabera nubwo yarekuwe by’agateganyo.

Umunyamakuru Ntwari John Williams yari aherutse gutabwa muri yombi mu minsi ishize akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure, ariko kuri uyu wa Kabiri ushize yagejejwe imbere ya parike hanyuma ararekurwa by’agateganyo. Ntwari Williams ariko akaba yamagana ibyo yise gushaka kumuhindanyiriza isura nk’umunyamakuru.

Kuwa 28 Mutarama nibwo igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko cyataye muri yombi uyu munyamakuru ashinjwa gufata ku ngufu umwana. Gusa, mu by’ukuri ngo uwo mwana uvugwa afite imyaka 20 kandi ngo nta bimenyetso bigaragaza ko hakoreshejwe ingufu mu kumusambanya bihari nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha.

Wilhelm
Umunyamakuru Ntwari John Williams

Icyaha yaregwaga cyaje gufatwa nko kuba yaragerageje gusambanya uwo mukobwa, maze ahita arekurwa by’agateganyo. Mu kugera iwe, Ntwari Williams yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’umwuga we w’ubunyamakuru, ndetse yongeraho ko yari yabanje kujya aterwa ubwoba azira gukora inkuru ku kibazo cya Rwigara umaze umwaka witabye Imana nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Ntwari avuga ko yagiye aterwa ubwoba kuri telephone n’abantu atabashije kumenya mu mezi nk’atatu cyangwa ngo ane ashize. Ntwari avuga ko iri tabwa muri yombi rye ryapanzwe mu rwego rwo gushaka kumubuza gukora akazi ke k’ubunyamakuru.

Mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka ushize nk’uko iyi nkuru isoza ivuga, uyu munyamakuru yatangaje ko urubuga rwe rwa internet rwafunzwe ariko nyuma rwongera gufunguka.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, Reporters Without Borders uvuga ko wishimiye kuba uyu munyamakuru yarekuwe, nawo ushimangira ko wizeye ko itabwa muri yombi rye ryari ryateguwe mu rwego rwo guhindanya uyu munyamakuru ngo uzwiho gukora inkuru zinenga guverinoma y’u Rwanda.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *