Nyuma yo kuva i Kampala, Tshisekedi yaraye i Burundi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraye i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bihuriwe mu isoko rusange rya Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (COMESA).

Tshisekedi yageze i Bujumbura akubutse i Kampala aho ku wa Gatatu yagiriye uruzinduko rw’amasaha make.

Ni uruzinduko rwasize we na Perezida Yoweri Kaguta Museveni baganiriye ku ngingo zitandukanye, zirimo ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mata ni bwo inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri COMESA ibera i Bujumbura.

U Rwanda ruri buze kuyihagararirwamo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence wayitabiriye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.

Ubunyamabanga Bukuru bwa COMESA buvuga ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaganira ku bibazo bitandukanye Afurika ifite, cyane cyane ku bukungu buhungabanywa n’imihindagurikire y’ikirere.

Biteganyijwe kandi ko baganira ku buryo bwo kongerera agaciro ibikoresho by’ibanze bituruka muri utu turere no gushakira urubyiruko imirimo binyuze mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi rw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.

Hirya y’iyi nama byitezwe ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uri bushyikirizwe inshingano y’ubuyobozi bukuru bwa COMESA asimbuye Hakainde Hichilema wa Zambia, ari bwakire Tshisekedi bagirane ibiganiro biri bwibande ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

U Burundi busanzwe bufite muri iki gihugu bataillon zirenga 10 z’abasirikare bagiye gufasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kugeza ubu icyakora aho kugira ngo FARDC, FDNB, FDLR, ingabo za SADC, Wazalendo n’abacanshuro babashe kwambura M23 uduce igenzura, uyu mutwe ukomeje kwigarurira utundi duce dushya by’umwihariko utwo muri Teritwari ya Walikale umaze hafi ibyumweru bibiri winjiyemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *