U Bufaransa bwamaze kugeza igitekerezo cyo kohereza umutwe w’abapolisi , wazakorana n’igipolisi cy’u Burundi, ku Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Ibindi buhugu bigize aka kanama ntibikumiriwe nubwo icyo aba bapolisi bamara igihe ibintu byarushaho kumera nabi kikiri icyo gusobanurwa.
Iki gitekerezo cyabanje gutekerezwa n’igihugu cy’u Burusiya ariko u Bufaransa aba ari bwo bukigeza ku Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. U Bufaransa burasaba Loni gufata abapolisi basaga ijana bazakorana n’igipolisi cy’u Burundi, aho ngo ibi byafasha mu kugenzura neza ikibazo cy’umutekano mu Burundi, ariko cyane cyane abapolisi b’u Burundi bagahozwaho ijisho dore ko bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abadashyigikiye perezida Nkurunziza.
Kuri ubu hategerejwe icyo ibindi bihugu biri muri aka kanama batangaza, akanama karimo n’ibihugu nka Misiri n’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Abafaransa ariko ku rundi ruhande ngo bagomba kumvisha perezida Nkurunziza ubwe kuko yakunze kwanga ko hagira ingabo z’Umuryango w’Abumbye cyangwa iza Afurika Yunze Ubumwe zijya mu Burundi. Ibi akaba yaranongeye kubisubira ubwo yaganiraga n’intumwa z’Akanama k’Umutekano ka Loni I Bujumbura muri Mutarama.
Uyu mugambi mushya w’u Bufaransa utangajwe mu gihe Abongereza n’Abanyamerika bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’uko ibibera mu Burundi byavamo na jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




