73073403_605

Nyuma y’ukwezi ashyizweho umukono amasezerano y’u Rwanda na RDC ageze he ashyirwa mu bikorwa?

Amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku itariki ya 27 Kamena i Washington imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ngo agomba guharurira inzira ibihe bishya by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ariko icyiciro cyayo cya mbere cyatinze gushyirwa mu bikorwa.

Ku itariki ya 27 Kamena, Kinshasa na Kigali nibwo byatunguye abantu: mu gihe uburasirazuba bwa DRC bwari bumaze imyaka mu ntambara simusiga yatangiye nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye intwaro, ibihugu byombi byashinjanyaga kuba inyuma y’imitwe irwanya uruhande rumwe cyangwa urundi, byasinye amasezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na Amerika.

Aya masezerano, yashimwe haba ku bikubiyemo ndetse n’ingengabihe yo kubishyira mu bikorwa, bivugwa ko agamije gushyiraho inzira izatangiza ibihe bishya by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ariko kuri ubu, biracyari mu rwego rwa tekiniki.

Icyiciro cyayo cya mbere, intego yacyo nyamukuru yari uguhana amakuru yo kurwanya umutwe wa FDLR, cyagombaga gutangira nyuma y’iminsi 15 hasinywe amasezerano. Ariko nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, iki cyiciro ntigishobora gutangira rwose mbere y’inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rw’umutekano, ruhuza intumwa z’Abanyekongo n’Abanyarwanda, rwagombaga kuba rwashyizweho bitarenze ku itariki ya 27 Nyakanga.

Muri iki cyumweru, nk’uko amakuru agera kuri RFI abitangaza hateganyijwe inama y’ingenzi. Ngo ni inama ya komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa ihuriweho, urwego rufite uruhare runini kuko ari rwo rufite inshingano zo kwakira ibirego, gusuzuma ibirego byo kutubahiriza amasezerano, gukemura amakimbirane, ndetse byaba ngombwa, hagashyirwaho ingamba zifatika.

Iyi nama yatangarijwe i Washington hari na Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hamwe n’abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, bivugwa ko ari inama y’ingamba zikomeye ishobora kugena ibizakurikiraho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *