20260113_205658

Nzagufata waba uri muzima cyangwa uri umupfu: Gen. Luboya abwira Thomas Lubanga

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt. Gen Johnny Luboya, yarahiriye ko byanga bikunze azata muri yombi Thomas Lubanga ukuriye inyeshyamba zo mu mutwe wa CRP.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Luboya wari uri imbere y’abaturage bo muri Ituri yumvise ateguza Lubanga ko azamufata, yaba ari muzima cyangwa SE ari umupfu.

Yabwiye Lubanga ati: “Thomas, tuzaguta muri yombi waba uri muzima cyangwa wapfuye. Namaze gukora ibisabwa byose ngo utabwe muri yombi…yemwe n’aho uri, tuzahagusanga.”

Mu mwaka ushize wa 2025 ni bwo Lubanga wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye yatangaje ko yashinze umutwe w’inyeshyamba wa CRP, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije abanya-Ituri Leta ya Congo Kinshasa yananiwe gukemura.

Uyu mutwe umaze igihe urwanira n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa mu bice bitandukanye by’iriya ntara, ndetse mu mpera z’umwaka ushize abarwanyi bawo bigaruriye umujyi wa Bule wo muri Teritwari ya Djugu mbere yo kuwuvamo.

Kuri ubu amakuru avuga ko Lubanga yaba aba muri Uganda ndetse ko iki gihugu kiri mu bafasha inyeshyamba ze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *