Mu gihe Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yavaga mu Ntara y’Iburasirazuba agaruka i Kigali, yafotowe na Camera za Traffic Police ahita anacibwa amande, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Busingye Johnston yari avuye gusura imfungwa z’abagore biganjemo abahamwe no gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Ubwo imodoka ye yarenzaga umuvuduko wemewe mu muhanda ahitwa Gihuta mu Karere ka Gatsibo , yafotowe n’ibyuma byabugenewe, bityo yohererezwa ubutumwa bumumenyesha amakosa yo mu muhanda yakozwe, n’ingano y’amande agomba kwishyura

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Busingye ntiyinubiye gucibwa amande, ahubwo yagize ati : “Nzishyura”. Ni ubutumwa bwa Traffic Police bwanyuze ku rubuga IREMBO, bugaragaza ko igihe ntarengwa cyo kwishyura ari kuwa 18 /08/ 2019.
Kuba Minisitiri w’Ubutabera unafite Police mu nshingano ze yiyemeza kwishyura atagoranye amande yaciwe na Police ni ubutumwa bufatika no ku bandi Bose bacibwa amande y’amakosa mu muhanda, bagakwepa kwishyura cyangwa bakaruhanya.



