OMS irasaba igisubizo mugihe DRC yibasiwe na Mpox

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryihanangirije igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubera ko hamaze gupfa abantu benshi bazize virusi ihindagurika yiswe Mpox.

Mpox, yahoze yitwa monkeypox, ikomoka mu muryango umwe n’indwara y’ibihara, ikaba ifite ibimenyetso bisa n’ibicurane ndetse n’ibisebe . Ibimenyetso byayo biboneka nk’ibyoroshye, ariko bishobora guhitana abantu mu gihe batayivuje neza.

Ku wa kabiri, Rosamund Lewis, umuyobozi wa tekinike mu muryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS ushinzwe kurwanya indrwara ya mpox, yabwiye abanyamakuru ko “Hakenewe cyane gukemura ikibazo cya mpox giherutse kwiyongera muri Afurika.”

Abahanga mu bya siyansi baburiye Africa ko ubwoko bushya bwa mpox bwakwirakwiriye vuba ku mupaka w’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ko byari biteye impungenge zidasanzwe.

Injeniyeri w’ibinyabuzima witwa John Claude Udahemuka, umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, akora ku cyorezo cya clade I mpox muri Kongo, avuga ko iyi ndwara ihitana abantu bakuru bagera kuri batanu ku ijana mu gihe abana bagera ku icumi ku ijana bahitanwa nayo.

Nk’uko Cris Kacita, umuganga ushinzwe ibikorwa muri gahunda yo kurwanya indwara ya mpox muri iki gihugu yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) mu cyumweru gishize, abantu bagera kuri 8,600 banduye indwara ya mpox mugihe abagera kuri 410 bamaze guhitanwa nayo.

Cris Kacita akomeza avuga ko “akurikije ikigero iyi ndwara iriho ,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ishobora guhura n’ikibazo cyo kuba intandaro yo gukwirakwiza iyi ndwara mu bihugu by’ibituranyi ,bihana imbibi nayo mu majyepfo aribyo Urwanda n’Uburundi.

Abashakashatsi bavuze ko ubwo bwoko bushya bwakwirakwiye butewe n’imibonano mpuzabitsina hagati y’abagabo n’abagore, cyane cyane mu bakora umwuga w’uburaya.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *