Urukiko rukuru rwa New York rwongeye kwanga icyifuzo cya Sean Combs, uzwi nka P.Diddy, cyo kumurekura agasubira mu buzima busanzwe, kugira ngo asangire n’abana be iminsi mikuru isoza umwaka.
Uyu muraperi w’icyamamare yari yasabye urukiko kumufungura akarekurwa, ariko urukiko rwemeza ko agomba kuguma muri gereza kugeza atangiye kuburanishwa mu mwaka utaha.
P.Diddy yari yatangaje ko ari ingenzi ku muryango we ko yongera kumarana umwanya w’ibyishimo n’abana be mu mpera z’umwaka wa 2024.
Umucamanza Arun Subramanian yavuze ko urukiko rwemera ko kurekura P.Diddy bidakwiriye, kandi ko ntawakwizera ko sosiyete izaba ifite umutekano mu gihe yarekurwa, ndetse ngo hakaba hari n’abatangabuhamya bagomba kurindwa. Nubwo yatanze ingwate ya Miliyoni 50$, urukiko rwagumye ku mwanzuro wo kumufunga kugeza igihe urubanza ruzatangira mu 2024.
Ni inshuro ya gatatu urukiko rwanga kurekura P.Diddy nyuma yo gutanga ubusabe bwo kumurenganura. Uyu muraperi akomeje gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha birimo gufata ku ngufu abakobwa no kubacuruza, aho ibyaha bimukurikiranyweho byamaze kuba 120.



