InShot_20250429_100954712

Pacson yihaye ibyo gusindira kuri Riderman bamutwara intambike

Umuraperi Riderman yatangaje ko mugenzi we Pacson, uherutse kumushinja kumutererana mu gitaramo cyo kumurika album mu 2017, atavuga ukuri kuko icyo gihe ngo yari yasinze.

Pacson aherutse kubwira InyaRwanda ko ataribagirwa uburyo bouncer yamukuye ku rubyiniro nk’agashashi, avuga ko Riderman yari akwiriye kumurengera nk’inshuti ye. Yagize ati: “Kugeza n’ubu sindamubabarira. Riderman yakabaye yaravuze ati buretse uyu ni Pacson.”

Riderman we yahakanye ibyo Pacson yavuze, ashimangira ko atari we wamukuyeho, kandi ko atari inshingano ze kumurengera mu gihe yari yitwaye nabi. Yagize ati: “Pacson yari yasinze. Abamukuye kuri stage bari mu kazi kabo.”

Yanakomeje avuga ko ibyo Pacson yavuze byose ari ibinyoma, anashimangira ko batigeze banapanga kujyana ku rubyiniro nk’uko yabivuze.

Aba baraperi bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki nyarwanda, ariko ubu ntibavugana ndetse Pacson avuga ko na nimero ya Riderman atayifite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *