img_20240812_131808__1000_x_600_pixel_.jpg

Padiri Ntagungira Jean Bosco yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntagungira Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

Ku isaha ya Saa Sita, isaha y’i Kigali ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y’itorwa ry’umwepiskopi mushya wa Butare ugiye gusimbura Msgr. Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi.

Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali tariki 3 Mata 1964.Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Ndera i Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, Iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

Padiri Ntagungira yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 1 Kanama 1993.Amaze guhabwa ubupadiri yabaye umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994. Nyuma yaho mu 1994-2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Avuye i Roma muri 2001-2002, yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’andi madini.Kuva muri 2002 kugera 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Regina Pacis ya Remera, yayoboraga kugera ubu.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa 3 wa diyosezi Gatolika ya Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Msgr Philippe Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru .

Msgr. Philippe Rukamba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariwe mwepisikopi mu bayoboye diyosezi 9 wari umaze igihe kirekire ari mwepisikopi kuko yaramaze imyaka hafi 27 ayobora iyo diyosezi.

img_20240812_131808__1000_x_600_pixel_.jpg
Padiri Ntagungira Jean Bosco wayoboraga paruwasi ya Regina pacis Remera .

img_20240812_131748__1000_x_600_pixel_.jpg
Musenyeri Philippe Rukamba wari umaze imyaka 25 ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *