FB_IMG_1755217950956-1024x595

Paluku Kisaka uherutse kwiyunga na AFC-M23 yagaragaye yambaye gisirikari

Daniel Paluku Kisaka wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila, akaba aheruka kwiyunga kuri AFC/M23 yagaragaye yambariye urugamba, yambaye umwambaro w’igisirikare wa AFC/M23,  kandi anatwaye n’imbunda mu ntoki, nk’ikimenyetso cy’uko yijemeje gufata intwaro nawe akajya murugamba rwo kubohora DRC

Mu cyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko Daniel Kisaka yiyunze mu ihuriro rya AFC/M23, nyuma y’aho yari amaze gutanga ubutumwa agaragaza ko yiyunze n’iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi uyoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Rero, hongeye gutangwa n’ubundi butumwa bumuvugaho bunamugaragaza yambaye umwambaro w’i gisirikare cya AFC/M23. Ni ubutumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’umunyamakuru wo muri RDC.

Iyi foto akaba yayiherekesheje amagambo agira ati: “Uwahoze ari minisitiri w’ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi, igihe cya Joseph Kabila, ari we Daniel Kisaka Paluku yambaye umwambaro wa gisirikare yamaze kwiyunga kuri AFC/M23.”

Paluku wiyunze kuri AFC/M23 aje akurikira abandi bayobozi batandukanye n’abo babaye muri guverinoma ya Kinshasa, haba kubwa Joseph Kabila ndetse no kuri Felix Tshisekedi wa musimbuye ku buyobozi.

Ubundi na Joseph Kabila ubwe wayoboye iki gihugu imyaka 18, mu ntangiriro z’uyu mwaka ari mu biyunze  muri iri huriro rya AFC/M23. Mu busanzwe AFC/M23 ivuga ko izashyirwa ari uko ishyize akadomo kanyuma k’ubutegetsi bwa Kinshasa.

AFC/M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, birimo umujyi wa  Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice bikomeye byo muri izi ntara ziherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *