20230502_153510.jpg

Papa Francis yahaye Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri mushya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Balthazar Ntivuguruzwa kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.

Padiri Ntivuguruzwa wari umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), yasimbuye Myr Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iyimikwa rye ryemejwe n’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Padiri Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga muri Nzeri 1967.

Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.

Hagati ya 1991 na 1995, Padiri Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Theologie.

Ku wa 18 Mutarama 1997, ni bwo Ntivuguruzwa yahawe ubupadiri, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

20230502_153510.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *