Papa Francis yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025, afite imyaka 88, aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Itangazo ry’urupfu rwe ryasomwe na Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo wa Vatikani, aho yavuze ko Papa Francis yapfuye saa 7:35 za mu gitondo, ashimangira ko ubuzima bwe bwose bwari ubwa serivisi ku Mana n’Itorero.
Papa Francis yari amaze igihe arwaye guhera muri Gashyantare 2025, aho yajyanywe mu bitaro bya Gemelli kubera ibibazo byo mu myanya y’ubuhumekero. Yaje gusubizwa mu rugo nyuma y’iminsi 38 ariko ubuzima bwe bukomeza kuzamba.
Yari asanzwe azwiho kugira ikibazo cy’ubuhumekero kuva mu buto bwe, aho yigeze gukurwamo igice cy’ibihaha mu 1957.
Mu 2024, yasinyiye uburyo bushya bw’imihango y’ishyingurwa rya Papa, aho yifuzaga ko biba mu buryo bworoshye kandi bugaragaza ukwemera mu Izuka rya Kristu.




