Papa Francis yajyanwe mu bitaro i Roma kuri wa Gatanu, ubwo aho aravurirwa indwara ya bronchitis ikomeje kumurembya.
Vatikani yongeyeho ko uyu mukambwe w’imyaka 88 yinjiye mu bitaro nyuma yo kwakira abantu mu gitondo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko Papa Francis muri iyi minsi ishize afite ibibazo byo guhumeka neza ku buryo abandi bayobozi ari bo basomaga disikuru ze.
Mu itangazo ryayo Vatican yagize iti: “Muri iki gitondo, arangije kumva abantu, Papa Francis yakiriwe muri Policlinico Agostino Gemelli kugira ngo akorerwe ibizamini bimwe na bimwe bikenewe kandi akomeze kwivuza indwara ya bronchite ikomeje, mu bitaro.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Papa yabwiye abitabiriye misa yo ku Cyumweru ko arwaye “ubukonje bukabije.” Vatikani yaje gusobanura ko ari bronchite. Yakomeje ibikorwa bye ndetse n’akomeza kwakira abantu muri Casa Santa Marta kuva yapimwa indwara ya bronchite.




