Pasiteri yafatiranye umugore amwambika impeta ari gushyingura uwari umugabo we bari bamaranye igihe babana byemewe n’amategeko.
Ibi byabereye muri Afurika y’Epfo akaba kandi ari imwe mu nkuru zikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi nkuru n’iy’umugabo w’Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo utatangajwe amazina wambitse impeta umugore wari wapfushije umugabo we.
Kumwambika impeta ntibitangahe ahubwo igitangaje ni uko yayimwambikiye ku mva y’uwari umugabo we.
Uyu Mupasiteri ni we wari uyoboye umuhango wo gushyingura, ariko abantu baza kugwa mu kantu ubwo yahitaga yambika impeta uwo mugore wapfakaye amusaba ko yazamubera umugore.
Uyu mugore n’ubwo yari akiri mu bihe bitamworoheye byo gupfakara, yahise afatirana ayo mahirwe yemera kwambara iyo mpeta.




