Perezida Kabila yarunze abasirikare mu mujyi abuza abakongomani kubyina intsinzi y’igikombe cya CHAN

Mu gihe ibyishimo byari byose mu mujyi wa Kigali, abafana b’ikipe ya Congo babyina intsinzi y’igikombe cya CHAN, abaturage bari bari muri Congo bo babujijwe kubyina intsinzi bahezwa mu ngo zabo.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Popafro cyo muri Congo, Perezida Kabila ubu uri mu mwaka we wa nyuma wa manda ze, ngo niwe watanze itegeko ku nzego zishinzwe umutekano, kubuza abaturage kwihuriza hamwe mu mijyi babyina intsinzi bari bamaze kwegukana y’igikombe cya CHAN.
Nk’uko itangazo ryacishijwe kuri radiyo na Televiziyo y’igihugu, abasirikare n’abapolisi bahawe itegeko ryo kujya mu mujyi bakabuza abaturage kwiyegeranya babyina intsinzi, ngo hakaba hari hagamijwe kwirinda ko abagizi ba nabi bashobora gukora ikibi bafatiranye n’ako kavuyo.
Izi mpungege zose Leta ya Kabila ifite ngo zaba zifitanye isano n’umutekano muke uteganywa mu gihe benshi bafite amatsiko y’icyo Kabila azatangaza muri uyu mwaka dore ko manda ye igomba kurangirana n’Ukuboza.
Mu masaha y’ijoro yo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare, ubwo ikipe ya Congo yari imaze kwegukana intsinzi ngo nibwo polisi yatangiye guhangana n’abaturage, iboherezamo ibyuka biryana mu maso, abo baturage basaga 500 ngo bakaba bari batangiye kuzenguruka umujyi wa Kinshasa babyina intsinzi ariko banayivanga n’ibyiyumviro byabo bya politiki.
Les FARDC et la MONUSCO renforcent leur présence à  l'intérieur de Goma et ses environnants suite à  un deuxième jour 921 mai 2013) de combats entre le M23 et les forces nationales de défense. © MONUSCO/Clara Padovan
Abo baturage ngo baririmbaga indirimbo zitandukanye, ari nako bacishamo bavanga n’amagambo yo gutuka Perezida Joseph Kabila, abatavuga rumwe na Leta ye bakaba bahangayitse ko ashobora kuguma ku butegetsi ubwo manda ye izaba yarangiye muri uyu mwaka.
Komiseri mukuru wa polisi, Charles Bisengimana akaba yari yasabye abapolisi gukora kinyamwuga bahangana n’abaturage bari bafite mu mitima yabo kwitwaza kwishimira intsinzi kandi bafite indi migambi yo guhungabanya umutekano.
Ubwo ikipe ya Congo (Léopards) yatsindaga Amavubi y’u Rwanda muri ¼, abaturage baraye babyina intsinzi mu mijyi itandukanye y’igihugu ndetse ntibyanateza ibibazo, kuri uyu mukino wa nyuma ngo byari byitezwe ko hari igishobora kuba cy’iterabwoba n’ubujura, kuva kuwa gatanu polisi ikaba yari yiteguye guhangana n’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *