Perezida Kagame mu Mwiherero wamutindiye n’ifatwa rya Kizito Mihigo mu nkuru z’icyumweru

Tumaze gutera umugongo icyumweru cyatangiye tariki ya 10 Gashyantare kugeza tariki ya 16 Gashyantare 2020, dutangira ikindi gishya kizarangira tariki ya 23 Gashyantare. Icyumweru gishize cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zitandukanye, zivanzemo politiki ndetse n’ubutabera. Utuntu n’utundi, imikino ndetse n’imyidagaduro na byo bigenda bigaruka muri iki cyegeranyo.

  • INKURU ZISANZWE (POLITIKI, UBUTABERA N’UBUREZI)

Perezida Kagame yahishuye ibitaramenyekanye ku bwegure bwa Minisitiri Evode, Munyakazi na Diane Gashumba

Mu mwiherero wa 17 watangiye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare, Perezida Kagame wavuze ko wari waramutindiye, yavuze ku makosa bamwe mu bayobozi bakoze mu nshingano bahawe, ahishura n’ibiri inyuma y’ubwegure bw’abanyamabanga ba leta babiri; Me Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr. Isaac Munyakazi wari muri Minisiteri y’Uburezi, hiyongeyeho uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba.

Perezida Kagame yahishuye ko ruswa byavugwaga ko yatumye Dr Munyakazi yegura, ari amafaranga y’u Rwanda 500,000 ngo yatumye afata ishuri ryitwaye nabi mu bizamini bya leta, arizana mu myanya y’imbere.

Uretse inkuru y’uko Me Evode yahiritse umugore w’umusekirite, ngo ajya kubikora yari yaparitse imodoka n’ahantu hatemewe. Ku kibazo cya Dr Gashumba, mu byo yazize birimo kudakorwa inshingano ze uko bikwiye, yasabwe gushakira agakoresho k’ubwirinzi buri muntu witabira umwiherero (bose ni 400), yarabyemeye ndetse asubiza ko ahubwo utugera ku 3500 , gusa ngo byagaragaye ko hari 95 gusa.

Ifatwa rya Kizito Mihigo ukekwaho gushaka kwinjira mu mutwe w’iterabwoba

Byatangiye ku wa 13 Gashyantare [byitwa ibihuha] bivugwa ko umuhanzi Kizito Mihigo yafashwe n’inzego z’umutekano mu Karere ka Nyaruguru ashaka gutorokera mu Burundi. Nta rwego na rumwe bireba rwigeze rwemeza iby’ifatwa rya Kizito Mihigo uwo munsi.

Tariki ya 14, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamije aya makuru, rutangaza ko rufite Kizito mu maboko yarwo, nyuma y’aho inzego z’umutekano zamurushyikirije tariki ya 13. Akekwaho ibyaha byo gushaka kujya mu mutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no gutanga ruswa.

Léon Mugesera arahakana ijambo ashinjwa kuvugira i Kabaya muri Ngororero

Tariki ya 10 Gashyantare 2020, Leon Mugesera wajuririraga igihano yahawe yasabye urukiko kudaha agaciro ijambo yavuze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Kabaya mu karere ka Ngororero, avuga ko ari ryo ryamufungishije burundu.

Uyu musaza avuga ko ijwi ryatumye icyaha kimuhama ryakuwe mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyitwaga ORINFOR atari umwimerere.

Leon Mugesera yavuze ko yiyambaje impuguke mu gusesengura amazwi, zisanga ijwi ryararemekanyijwe. Ati: “Iri jambo si umwimerere, nta budakemwa rifite.”

Mu karere ka Gasabo, umukozi wo mu gikoni yoherejwe guhagararira ibizamini bya leta

Ku rwunge rw’amashuri rwa Musave ruherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo hari umwuka mubi hagati y’umuyobozi w’iri shuri n’abarimu, bitewe n’uko yafashe umukozi wo mu gikoni, akamwohereza guhagararira ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Iyi nkuru Bwiza.com yasohoye tariki ya 10 Gashyantare isobanura uko abarimu baguye mu kantu bamaze kubona uyu mukozi witwa Musabyimana Isabelle asohotse ku rutonde rw’abemerewe iki kiraka, amaterefone atangira gucicikana, bituma Isabelle yirukanwa amaze guhagararira ikizamini umunsi umwe gusa.

Intandaro y’iki kibazo ngo ni umuyobozi w’iri shuri witwa Nkurunziza Jean Bosco wakiyoboye kuva mu 2017 kuko ngo kuva akihagera, ishuri ryatangiye kurangwamo umwuka mubi, bigira ingaruka ku myigishirize ndetse n’umusaruro waryo uba muke. Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka, uyu muyobozi w’iri shuri n’abarimu batanu ngo bamaze kwimurwa ku rindi shuri.

  • UTUNTU N’UTUNDI

Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rw’itorero rya ADEPR avuga ko rimusenyeye

Innocent Ntirenganya yigabye ku Rusengero rwa ADEPR ruri mu Murenge wa Gitega ahitwa mu Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ataka ko umugore we, Solange Uwambajimana atacyita ku rugo, ako ahubwo iminsi yose aba ari mu rusengero, ikibazo avuga ko kigiye gusenya urugo rwabo.

Ntirenganya usanzwe atuye mu Mudugudu w’Agaseke, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, yatangarije Bwiza TV ku wa 12 Gashyantare, aho yamusanze yicaye ku muhanda uri hafi y’urusengero asobanura ko umugore we amara iminsi itanu ari mu rusengero, nta kindi akora cyateza imbere urugo.

Ati: “Naje hano nkurikiye umugore wanjye wanjyanye imfunguzo zanjye. Ntabwo tubanye neza kuko umugore wanjye bigaragara ko bimeze nk’aho ADEPR yamugize imbata. Buri munsi ndamubwira nkabona ntashaka kubyumva kandi akaboko kamwe ntabwo kahahira urugo nk’abantu bamaze kubyara bafite abana bane. Nahagaritse akazi nza hano, mba nshaka kumenya niba ko aba aje hano.”

  • IMIKINO

Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano, Man. City ihanishwa kutitabira amarushanwa ya UEFA imyaka ibiri

Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yagabanyije ibihano Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yari yarahaye Rayon Sports izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari ryatangiye tariki ya 25 Gashyantare rikarangira tariki ya 1 Gashyantare 2020, ku munsi w’Intwari.

Iyi komisiyo yakuyeho icyo kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, ihazabu y’300,000 RWF yose igumaho ndetse ubu ho ikaba itemerewe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, mu gihe yari yarahanwe kudategura no kutitabira imikino ya gicuti mu Rwanda no mu mahanga, mu gihe cy’amezi 12.

Mu Bwongereza: Tariki ya 14 Gashyantare, Manchester City yaciwe ihazabu ya miliyini 30 z’amayero ndetse no kumara imyaka ibiri ititabira amarushanwa y’impuzamashyirahamwe ku mugabane w’Uburayi, UEFA, izira gukoresha umurengera w’amafaranga igura abakinnyi, kandi itegeko rya ‘Financial Fair Play’ rishyira umupaka ku migurire n’imigurishirize ribibuza.

  • IMYIDAGADURO

Ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare, Muri Kigali Conference & Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali, umuhanzi w’indirimbo z’urukundo, Yverry yahamuririkiye umuzingo (album) w’indirimbo ze. Iki gitaramo cyiitabiriwe n’abahanzi barimo King James, Social Mula, Queen Cha, Andy Bumuntu, Cyusa, Symphony Band, naho Bruce Melody we byari biteganyijwe ko yari kuhagaragara, ntabwo yahageze ahubwo amakuru yatugezeho yavugaga ko yari yitabiriye ikindi gitaramo mu karere ka Musanze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *